Umunyarwenya nyarwanda K’gande Olvier uzwi cyane nka Nyaxo usanzwe akina comedy yatangaje impamvu zatumye atandukana na Afrimax TV yakoreraga ndetse anasobanura byinshi ku mikorere ye atangiye ku giti cye nka Nyaxo Comedy dore ko adakunze kugaragara mu itangazamakuru.
Mu kiganiro yashize kuri shene ye ya YouTube ya Nyaxo Comedy, uyu munyarwenya yasobanuye impamvu yatandukanye na Afrimax ndetse anatangaza ko kuri ubu ari kwikorera dore ko yafunguye shene ye ya YouTube yise Nyaxo Comedy.
Ubusanzwe Nyaxo yatangiriye kuri shene ye yitwaga Nyaxo nyuma aza kugirana amasezerano na Afrimax avuga ko bagiranye amasezerano y’imyaka ibiri yaje kurangira bagahita bayahagarika agatangira kwikorera abinyujije kuri Nyaxo Comedy.
Uyu munyarwenya yatangaje ko nta mpamvu idasanzwe yatumye atandukana na Afrimax ko ahubwo ari uko amasezerano ye na bo yarangiye bityo agahitamo kwikorera kuri shene ye nshya. Akomeza avuga ko kandi gufata iki cyemezo byagizwemo uruhare n’abafana be bamukunda aho bamusabaga kenshi ko yazajya yikorera akareka gukorera abandi.
Nyaxo abajijwe imbogamizi yahuye na zo ubwo yakoreraga Afrimax, yatangaje ko nta mbogamizizidasanzwe yahuye na zo ko izo yahuye na zo ari izisanzwe nko kuba yarabihuzaga n’ishuri ndetse n’ibindi. Uyu munyarwenya ukunzwe n’urubyiruko rwinshi yasabwe gukura urujijo ku bantu bazi ko yaba yarataye ishuri ndetse ko ryamunaniye muri 2020 yagize ati:”Ntabwo iryo kosa narikora, Ntarangije? ubwo se ubwenge naba mfite bwaba bumaze iki ntabwo iryo kosa narikora kabisa. Narangije amashuri 2021″
Ubusanzwe benshi bari bamenyereye filime za Nyaxo kuri Afrimax ntabwo zizongera kunyuraho kuko yafunguye shene ye ya Nyaxo Comedy. Uyu munyarwenya kandi azwiho kutagaragara imbere ya Camera atari gukina kuko adakunze kuvugana n’itangazamakuru akaba ari ubwa mbere yari abikoze asobanura byinshi ku buzima bwe.