Bwa mbere mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal habereye igikorwa cyo kubaga umurwayi ufite ikibazo cy’umutima ashyirwamo akuma kazwi nka ‘Cardioverter Defibrillator (ICD)’ kawunganira mu gihe ugize ikibazo cyo gutera kudasanzwe.
Amakuru yashyizwe hanze n’ibi bitaro avuga ko uyu murwayi yari asanganywe ikibazo cya ‘Hypertrophic cardiomyopathy (HCM)’, kibaho igihe inyama zigize umutima zibyimba bidasanzwe ku buryo ugorwa no kohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri.
Abifashijwemo n’itsinda ry’abaganga uyu murwayi yabazwe ndetse ashyirwamo aka kuma. Cardioverter Defibrillator (ICD) ifasha umuntu mu kumurinda urupfu ruturutse ku guhagarara gutunguranye k’umutima biturutse mu kugaragaza ko ugize ikibazo cyo gutera cyane cyangwa gutera gahoro bikabije.
Aka kuma gashyirwa mu gituza kugira ngo gahagarike ugutera kudasanzwe k’umutima. Amakuru dukesha ibi bitaro avuga ko ari ubwa mbere bikorewemo iki gikorwa cy’ubuvuzi. Ubu buvuzi busanzwe butangwa mu bitaro byo mu bihugu byateye imbere birimo u Buhinde, iby’i Burayi ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
U Rwanda rumaze iminsi rushyira imbaraga mu rwego rwo buvuzi kugira ngo ibitaro bitandukanye byo mu gihugu bitangire gutanga serivisi Abanyarwanda bajyaga gushakira mu mahanga. By’umwihariko King Faisal Hospital igenda yongerererwa ubushobozi kugira ngo ifashe u Rwanda kugera kuri gahunda yo kuba igicumbi cy’ubuvuzi.
Hari gahunda y’uko mu minsi ya vuba ibi bitaro bizatangiza serivisi zo gusimbuza impyiko kugira ngo biruhure abajyaga kwivuriza mu Buhinde n’ahandi.
Ibi bitaro kandi bisanzwe bitanga serivisi yo kubaga abarwaye umutima. Ibi bitaro byitiriwe umwami Faisal kandi birimo guteganya kuzajya bisimbuza umutima, urwagashya, umwijima ndetse no gukomeza kuvura indwara zo mu nda n’izijyanye n’imisemburo yo mu mubiri.