Umunyezamu w’Amavubi Maxime Wenssens agiye gukora amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ukinnye irushanwa rya UEFA Champions League, rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo ku mugabane w’i Burayi.
Uyu munyezamu yabigezeho nyuma yaho ikipe ya Union Saint-Gilloise isoje imikino ya shampiyona( Regular season) iyoboye ku manota 70, Ikurikiwe n’amakipe arimo Anderlect, Royal Antwerp, Club Brugge, Cercle Brugge na Genk. Aya amakipe ni yo yahise abona itike yo gukina imikino ya nyuma (Championship round) aho iyi kipe ya Union Saint-Gilloise yasoje ku mwanya wa kabiri n’amanota 49, aho yasoje irushwa inota rimwe n’ikipe ya Club Brugge yasoje ifite amanota 50.
Iyi kipe yahise ibona itike iyerekeza mu matsinda ya UEFA Champions League, mu gihe ikipe ya Union Saint-Gilloise izabanza igakina imikino yo guhatanira kujya mu matsinda ya Champions league izatangira mu matariki arimo 9/10 na 16/17 Nyakanga muri uyu mwaka.
Maxime Wenssens ukiri muto ku myaka 22, afite akazi katoroshye ko guhanganira umwanya wa mbere muri iyi kipe, dore ko iyi kipe isanzwe ifite abandi banyezamu bagera kuri batatu barimo: Antony Moris ukomoka mu gihugu cya Luxembourg, akaba ari nawe kapiteni w’iyi kipe, Heinz Lindner ukomoka mu gihugu cya Austria ndetse na Joachim Imbrechts ukomoka mu gihugu cya Sweden.
Uyu mukinnyi amaze guhamagarwa n’ikipe y’igihugu Amavubi inshuro eshatu, zirimo imikino yo guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizaba mu mwaka wa 2026, ndetse n’imikino ya gicuti ibiri. Uyu munyezamu ategereje kureba ko yazakoreshwa mu mikino ibiri u Rwanda rufite muri iyi mpeshyi aho ruzakina n’ikipe ya Benin na Lesotho.
Abandi banyarwanda bakinnye amarushanwa akomeye harimo nyakwigendera Hamad Ndikumana Katauti aho yakiniraga ikipe ya APOP Kinyras Peyias FC mu gihugu cya Cyprus wakinnye EUROPA League mu mwaka wa 2009, Undi uzakina irushanwa rikomeye ni captain w’ikipe y’igihugu Amavubi Bizimana Djihad ukinira ikipe ya Kryvbas Kryvyi rih yo mu gihugu cya Ukraine uzakina imikino ya EUROPA League.