Ndihokubwayo Jonathan wari ufite imyaka 24 y’amavuko wari utuye muri Komine Isare mu Ntara ya Bujumbura mu Burundi yishwe arashwe n’umupolisi, nyuma yo gushaka kumwambura umukufi yari yambaye mu ijosi, undi akagerageza kwirwanaho.
Ibi byabaye mu ijoro ry’itariki 24 Gicurasi 2024 ubwo Ndihokubwayo yari ari mu nzira ataha we na bagenzi be bavuye mu bukwe ahitwa i Muyinga.
Ubwo bari bamaze kurenga ku nzu mberabyombi ya Université Sagesse d’Afrique yari yabereyemo ubwo bukwe, Ndihokubwayo na bagenzi be banyuze ku bantu batazi barabatuka ngo bagiye batabasuhuje.
Babasabye imbabazai bagira ngo birarangiye barakomeza ariko bigiye imbere gato basanga babatangiye bashaka kubambura telefone.
Umwe muri abo bantu yahise afata Ndihokubwayo mu ijosi ngo anamwambure umukufi uhenze yari yambaye ariko undi agerageza kwirwanaho undi ahita amurasa mu gahanga akoresheje pisitori arapfa.
Akimara kumwica yirutse no kuri ba bandi bari kumwe abarasa ariko arabahusha ku buryo polisi yabashije gutabara ibajyana ku bitaro. Abo bapolisi babashije gufata uwakoze iryo bara basanga na we ni umuplosi ucunga umutekano w’umuyobozi bivugwa ko ari Minisitiri ariko utavuzwe uwo ari we.
Uyu mupolisi na we utatangajwe amazina yahise ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kemenge gusa bene umuntu basabye ko yahita acirwa urubanza vuba agahanwa kuko bafite impungenge ko aza guhita arekurwa kuko aziranye n’abategetsi bakuru.