Umwana w’imyaka 13 mu gihugu cya Burkina Faso yahanuye akadege katagira umu pilote (Drone) k’igisirikare cy’Ubufaransa nyuma yuko abaturage bo muri ako gace bamenye ko iyo ndege iri kubaneka.
Byose byatangiye ubwo abasirikare benshi b’Ubufaransa bari baturutse i Abijan mu gihugu cya Cote d’ivoire berekeza i Niamey mu gihugu cya Niger, Ubwo bari bamaze kwambuka umupaka uhuza Cote d’ivoire na Burkina faso ibintu byari bimeze neza kugeza ubwo bageze mu mujyi witwa Kaya.
Ubwo bari bageze muri uwo mujyi witwa Kaya, abasirikare b’ubufaransa bahuye n’abaturage benshi bari kwigaragambya babashinja kuzana abarwanyi baba Jihadiste bamaze imyaka myinshi barayogoje Burkina faso. Abo baturage bari kwigaragambya bakomeje gusaba abo basirikare gufungura kontineri ngo barebemo ko nta basirikare barimo ariko barababura gusa abaturage banga kunyurwa.
Ibintu byakomeje kurushaho kuzamba abaturage bakomeza kwigaragambya maze abasirikare b’ubufaransa barasa mu kirere ariko biranga biba iby’ubusa.
Aba basirikare ngo bahise bohereza Drone yo gufata amashusho mu kirere ngo barebe uko imyigaragambyo imbere aho bari kwerekeza yifashe, maze umwana w’imyaka 13 wo muri iki gihugu utaramenyekanye amazina ye, afata itopito ahanura iyo drone y’igisirikare cy’ubufaransa maze abaturage bamuterura hejuru bamwita intwari.