Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ bagenewe agahimbazamushyi ka miliyoni 3 Frw nyuma y’uko bitwaye neza mu mukino wa Bénin bakayitsinda ibitego 2-1.
Ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2024, ni bwo Amavubi yahuriye na Bénin mu mukino w’umunsi wa kane mu Itsinda D ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025.
Umukino ukirangira abakinnyi baganiriye na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, ababwira ko aribo bazatuma ibyo babona byiyongera.
Ati “Tugume hamwe, ibyishimo ntabwo bimanuka ahubwo birazamuka. Rya jambo twari twavuganye rirakomeje, uko mudutera ingufu tuzakomeza tugira ubushobozi burenze.”
Ubu rero abakinnyi bose bamaze kumenyeshwa ko bazahabwa agahimbazamushyi kagera kuri miliyoni 3 Frw, avuye kuri miliyoni 1 Frw bahabwaga igihe batsinze umukino.
Umukino wo ku wa Kabiri warangiye u Rwanda rutsinze ibitego bibiri bya Nshuti Innocent na Bizimana Djihad, mu gihe icya Bénin cyinjijwe na Andreas Hountondji mu gice cya mbere.
Umunsi wa Kane wasize u Rwanda rufite amanota atanu n’umwanya wa gatatu mu Itsinda D, mu gihe imbere yarwo hari Nigeria iyoboye n’amanota arindwi, Bénin ikagira atandatu, mu gihe iya nyuma ari Libya ifite rimwe.
Amavubi azongera gusubira mu kibuga akina imikino yo gushaka itike ya Shampiyona ya Afurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2024, aho azahura na Djibouti mu majonjora y’ibanze.
Umukino ubanza uzakirwa na Djibouti hagati ya tariki ya 25 n’iya 27 Ukwakira, mu gihe uwo kwishyura uzakirwa n’u Rwanda nyuma y’icyumweru kimwe.