Umunyarwanda ukomoka mu murenge wa Rugarama, akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru yapfiriye mu karere ka Kisoro muri Uganda anizwe n’inyama.
Uyu mugabo witwa Ntirivamunda Elie, ufite imyaka 40 y’amavuko yari atuye mu gace ka Kamonyi muri Kisoro, icyakoze ubuyobozi busobanura ko butari bumuzi nk’umuturage waho bitewe no kuba atari yaribaruje.
Radio Boona yatangaje ko uyu mugabo yasangiraga mu kabari n’umukobwa we wari wagiye kumusura nyuma y’igihe kinini batabonana, kuri uyu wa 29 Nzeri 2024.
Mu ifunguro aba bombi basangiye harimo inyama, ubwo Ntirivamunda yayitamiraga, iramuniga, iramwica.
Uyu mukobwa usanzwe ari umunyeshuri yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi we bataherukanaga. Ati “Nashenguwe no kubona data yapfuye. Twari twongeye guhura, anjyana ku kabari, angurira ifunguro.”
Abaturage bavuze ko Ntirivamunda wari uzwi nka ‘Akanovera’ yari asanzwe ari umukiriya uhoraho w’akabari k’uwitwa Hamis Bakunda.