Ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wagatandatu tariki 19 Gashyantare 2022, ubwato bwari butwaye abantu batanu mu kiyaga cya Ruhondo bwakoze impanuka babiri bari baburimo baburirwa irengero.
Ubu bwato gakondo bwari butwaye aba bantu batanu ndetse butwawe n’umwana w’imyaka 11, bwakoze impanuka batatu bararokoka abandi bagore babiri baburirwa irengero.
Bivugwa ko icyateye iyi mpanuka ari uko ubwo ubwato bwavaga mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera bwerekeza mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bwari butwaye abantu benshi ugereranyije n’ubushobozi bwabwo kuko butagira moteri, bwagera mu Kiyaga hagati bugahura n’umuyaga mwinshi bukibarangura bakarohama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Munyentwali Jean Damascene, yemeje aya makuru, avuga ko kugeza n’ubu bagishakisha abarohamye ngo barohorwe.
Yagize ati “Ubwato bwari bupakiye abantu benshi kandi butwawe n’umwana muto w’imyaka 11 bugeze mu kiyaga hagati buhura n’umuyaga mwinshi buribarangura bararohama, batatu barokotse ariko marine iracyashakisha abagore babiri bitabye Imana ngo nabo barohorwe ariko ntibaraboneka.”
Abarohamye bataraboneka bagishakishwa ni Dusengimana Béatrice w’imyaka 31 na Nyiramacyababo Angelique w’imyaka 35 naho Hakorimana Tharcisse w’imyaka 45, Niyogisubizo Elia w’imyaka 12 na Niyonshuti Elisa w’imyaka 11 wari utwaye ubu bwato bo barokotse.
Mu Biyaga bya Ruhondo na Burera hakunze kubamo ubwato buto butagira moteri bukunze kwifashishwa n’abarobyi n’abahinzi.