Abaturage bafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Mudugudu wa Cyogo, Akagari ka Kilibata, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Burera, bamushyikiriza Polisi, aho bamukekaho gusambanya intama y’umuturanyi we akanayica.
Umuturanyi we witwa Turaguhorana Innocent avuga ko uwo mugabo yafashwe mu rukerera rwo ku itariki 26 Mutarama 2024, nyuma yo gukekwaho gusambanya intama y’umuturanyi, dore ko ngo iyo ngeso asanzwe ayizwiho, ndetse akaba yaranabifungiwe muri Gereza ya Ruhengeri.
Ati “Uriya mugabo yafashwe ari gusambanya intama, twanasanze ibisebe ku kibuno cyayo, yari mu kiraro cyayo mu ijoro intama zitangira guhebeba yikanze nyiri urugo ariruka, nibwo bagiye kumurarira iwe mu rugo afatwa mu gitondo. Ni umugabo uzwiho izo ngeso kuko turaturanye ndamuzi, yigeze n’ubundi gufatirwa icyo cyaha arafungwa”.
Aganira na Kigali Today, Itangishaka Emmanuel, umuhungu wa nyiri iyo ntama, yavuze ko ubwo nyina yumvaga intama zisakuza saa sita z’ijoro, yasohotse asanga uwo mugabo mu kiraro, ariruka biba ngombwa ko bamushakisha, bamufashe bamushyikiriza Polisi.
Ati “Mu ma saa sita z’ijoro, nibwo umukecuru wanjye yumvise intama zihebeba cyane, arahaguruka ageze hanze uwo mugabo wari mu kiraro arasimbuka ariruka, umukecuru aratabaza, nibwo abaturage n’irondo batabaye basanga intama yamaze gupfa”.
Arongera ati “Umukecuru yamaze kumenya uwo mugabo atubwira n’imyambaro yari yambaye, nibwo twagiye mu rugo iwe turahagota, butangiye gucya saa kumi n’imwe na 20, tubona aje mu rugo turamufata tumushyikiriza Polisi ikorera mu Murenge wa Rugengabari”.
Uwo musore avuga ko inzego z’ibanze zagiriye inama umubyeyi we yo kujya gutanga ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Kirambo, agezeyo bamusaba kuzasubirayo ku wa Mbere.
Itangishaka avuga ko bitari inshuro ya mbere uwo mugabo afashwe asambanya intama, ati “Muri 2017 nabwo yatwiciye intama tumwirukaho ata imyenda, dusanga ari iye turayifata tuyiha ubuyobozi. Urumva ko atari kuducika ku nshuro ya kabiri. Muri 2022 nabwo yavuye muri gereza nyuma yo gushinjwa gusambanya intama, kandi uko abigenza iyo amaze kuzisambanya arazica”.
Ntakarakorwa Apollinaire Karake, Umukuru w’Umudugudu wa Cyogo, na we avuga ko uwo mugabo asanganywe ingeso zo gusambanya intama, ari na yo mpamvu bagiye kumutegera iwe ngo bamufate, nyuma y’uko bamuketseho gusambanya intama y’umuturanyi yarangiza akayica nk’uko asanzwe abigenza.
Ati “Twasanze intama yapfuye, nyiri itungo yatubwiye ko uwo mugabo akimara kuyivaho yahise ipfa, kubera ko ubwo yirukaga ba nyiri itungo bari bamumenye, ni yo mpamvu twagiye kumutegera iwe aje mu gitondo turamufata”.
Arongera ati “Azwiho kwiba intama akanazisambanya, ubu bwari ku nshuro ya gatatu, n’umwaka ushize yarafunguwe aho yari afungiye muri gereza ya Ruhengeri ashinjwa gusambanya intama, izo ngeso yakomeje kuzikora urumva rero iminsi 40 y’igisambo yageze arafatwa, byadusabye imbaraga nyinshi ngo tumufate, kuko akigera mu rugo mu gitondo yabanje kuturwanya”.