Umuhinzi uzwi nka Mukiga wo mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera aravugwaho gutema Niyomukiza Jean Pierre wamurindiraga umuceri akamuca ikiganza, nyuma agahita yisarisha, asobanura ko ari isake ye yabagaga.
Nk’uko yabitangarije TV1, Niyomukiza w’imyaka 18 y’amavuko avuga ko byabaye tariki ya 28 Ukuboza 2021 ubwo yishyuzaga Mukiga amafaranga y’u Rwanda 30,000 kugira ngo ayifashishe.
Yagize ati: “Yaraje arakodesha, arahinga, mu guhinga nanjye ampa akazi, tuvugana 30,000 ku kwezi. Ubwo habura iminsi ibiri ngiye kumubwira nti ‘hari ahantu ngiye kujya, amafaranga hari icyo nshaka kuyakoresha, uzayampa ejo.’ Ubwo mpindukiye ngiye ankubita umuhoro wa hano inyuma ku gikanu, ubwo mpindukiye, ajya gutema mu mutwe nshyiraho amaboko.”
Amashusho agaragaza ibipfuko biri ku gikanu cya Niyomukiza no ku maboko yombi, n’ahari ikiganza cy’iburyo Mukiga ashinjwa gukata.
Umubyeyi wa Niyomukiza avuga ko ubwo abapolisi n’abasirikare bari bamaze kuhagera, Mukiga yisarishije avuga ko ari inkoko ye yabagaga. Ati: “Ni bwo yisarishije, akajya avuga ngo ‘njyewe ntabwo ari umwana natemye, ni isake yanjye nari ndi kubaga, ahubwo nimumpe akanya, njye gucana, niyokereze inyama, nirire.’ ”
Umuryango wa Niyomukiza uvuga ko ugowe n’ubuzima bitewe n’uko ubushobozi bwawo bwashiriye mu kuvuza uyu musore, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gashora, Rurangirwa Fred akemeza ko nk’ubuyobozi bazawufasha mu batishoboye. Ati: “Bazafashwa nk’uko n’abandi batishoboye bafashwa.”
Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwajyanye Mukiga mu bitaro bya Ndera byita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, kugira ngo asuzumwe. Uyu muryango wemeza ko akiriyo, kandi ibisubizo ku buzima bwe bishobora gushingirwaho akurikiranwa n’ubutabera batarabimenya.