Mu Karere ka Bugesera,umurenge wa Ntarama,Akagari ka Kanzenze mu mudugudu wa Cyeru haravugwa inkuru y’abaturage barimo gutegekwa n’akarere gusenya amazu batuyemo abandi bakavugako babibonamo akarengane.
Aba baturage bamwe baganiriye na BWIZA bifuje ko imyirondoro yabo yagirwa ibanga bavugako bibaza aho bazerekeza nyuma y’uko bamwe bagiye bava hirya no hino baje gutura aha hantu ariko bakaba baratunguwe no kumva ko ngo hiswe mu buhinzi mu gihe hari abafite ibyangombwa by’ubutaka byerekanako ibizakoreshwa ubutaka ari ugutura.
Urugero rw’aba baturage hari ubahatuye mu myaka ya 1984 bavuye mu bice by’Amajyaruguru y’u Rwanda ubwo hari bamwe bari baciriwe i Bugesera ngo bazitswe n’isazi ya Tsetse bavuga ko basnga nta kizere cy’ubuzima bagifite nyuma y’uko basenyerwa.
Undi we yagaragarije BWIZA ibyangombwa bimuha uruhushya rwo kubaka(Construction Permit) yahawe n’Akarere ka Bugesera mu mwaka wa 2020 ariko akibaza impamvu ari ku rutonde rw’imiryango 14 igomba gusenyerwa.
Mutabazi Richard,Meya w’Akarere ka Bugesera,ntiyemera imvugo ikoreshwa yo gusenya amazu,we avuga ko ibyo barimo gukora ari ugukuraho amazu.
Ati:”Tubasaba kuzikuraho ukabibamenyesha munyandiko ukabasaba kuzikuriraho iminsi ikarenga,ukajyayo kuhakoresha inama n’inzego zose z’umutekano,(…),ibyo dukora ntabwo ari ugusenya inzu ni ukuzikuraho.”
Meya avuga ko abagomba gusenyerwa ntabo azi ariko akavugako iyi gahunda iri mu mirenge myinshi igize kano karere ka Bugesera.
N’ubwo aba baturage barimo gusenyerwa bafite ibyangombwa bigaragagaza ko aho batuye ari mu miturire abandi bakaba bafite ibibemerera kubaka bimwe mu byangombwa BWIZA ibifitiye kopi,ariko ngo kuri ubu hakaba harahinduwe mu buhinzi,mugihe hari bamwe bamaze gucibwa amande kuko bubatse nta byangombwa bo bakaba bazakomeza kuhatura.
Hirya no hino hakomeje kuvugwa ibibazo mu miturire no mu byangombwa by’ubutaka ndetse hamwe nahamwe abaturage bagatunga intoki bamwe mu nzego z’ibanze ko bashobora kuba bikinga muri ruswa,bigatuma habaho ubusumbane mu baturage.