Abaturage batandatu bo mu karere ka Bugesera baheruka gukomereka, nyuma y’uko abo bikekwa ko ari abajura babagabyeho igitero cyasize banabibye ibikoresho birimo terefoni zigezweho.
Byabereye mu midugudu ya Nyagatovu, Kayenzi, Rugarama I na Rwanza yo mu kagari ka Nyamata mu murenge wa Nyamata, mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 29 Kamena.
Abakekwaho kugira uruhare muri kiriya gitero cy’abari bitwaje intwaro gakondo zirimo inyundo n’umupanga, harimo Ruzeduka Jean Claude w’imyaka 37 y’amavuko, Kubwimana Alphonse ufite 38 na Mushimiyimana Péline w’imyaka 41.
Aba bakekwaho gukomeretsa Mugabo Patrick w’imyaka 23 y’amavuko, Sindayiheba Josué w’imyaka 34 na Niringiyimana Salomon w’imyaka 31 bakomerekejwe ubwo bari batabaye bagenzi babo bari babahuruje.
Aba kandi bakekwaho gutegera uwitwa Ndayambaje Teddy iwe ari kumwe n’umugore bakamena ibirahure by’imodoka ye, ubwo yari agitegereje ko umukozi afungura igipangu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Nyamata, Hakizimana François Xavier, yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE ko nyuma y’ubu bugizi bwa nabi, batatu bakekwa bahise batabwa muri yombi.
Ati: “Ni abakekwa ko ari abajura bagera kuri batatu, bari bagiye kwiba mu rugo rw’umuntu. Iyo babatesheje basohoka biruka, uwo bahuye na we bakamukubita kugira ngo batabahagarika, bituma bagera kuri abo batandatu.”
Uyu muyobozi yunzemo ati: “Turacyari mu iperereza, ni abantu batatu baketswe, nibo bagiye kuri polisi kugira ngo babazwe barebe niba bafitanye isano n’ubwo bujura.”
Gitifu wa Nyamata yavuze ko mu bakomeretse batatu barwariye mu Bitaro bya ADEPR Nyamata, umwe akaba arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu gihe abandi babiri barwariye iwabo mu rugo nyuma yo gukomereka byoroheje.
Abakekwa bo kuri ubu bafungiye sitasiyo ya polisi ya Nyamata, mu gihe hagikorwa iperereza.