Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Riririma mu Karere ka Bugesera, bavuga ko barembejwe n’abashumba baboneshereza, bagira ngo baravuze, bakabakubita bababwira ko baragirira abasirikare bakomeye
Aba bahinzi bibumbiye muri Koperative Dusangiramajyambere igizwe n’abanyamuryango barenga 500, babwiye TV10 dukesha iyi nkuru ko baherutse guhinga Soya bizeye kuzakuramo agatubutse ariko ngo ntibazirirwa bajya no gusarura.
Ndikumana Eliphase, umwe muri aba bahinzi, yavuze ko iki Kibaya bahingamo cyajyaga kibafasha kwikenura bakabasha kubona amafaranga yo kurihirira abana amashuri ndetse no kwiteza imbere.
Ati “Abaturage b’inaha urabibona twaragowe, iki kibaya kibaye gutya muri iyi minsi naho mu bihe byashize twarahingaga tugasarura.”
Undi muturage avuga ko igihembwe cya mbere bahinze, bagatahira aho ndetse n’icya kabiri biba uko none bikomeje gutuma bazahazwa n’ubukene. Uyu muturage avuga ko ugize ngo arakoma aba bashumba, abona ishyano. Ati “Umuturage yavuga, bagakubita, yitwaje imbwa, yitwaje inkoni ntakindi wavuga.”
Uyu muturage akomeza agira ati “Abashumba baravuga bati ‘njyewe ndangirira afande ntacyo waza umbwira n’iyo wazana uwo Gitifu ntacyo yambwira’.”
Umwe mu bashumba avuga ko n’ubwo haza itegeko ryo kwimura izi nka, ariko hari izitazahava kubera ba nyirazo.
Ati “Nk’izo Nka za Nkurunziza zimaze igihe inaha ntabwo zizava ino aha, kuko n’iyo ubavuze inkoni bagukubita ntiwamenya umubare wazo. Nk’ubu hari igipande tudashobora kugeramo kubera inka z’uwo muntu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ririma, Oscar Murwanashyaka, avuga ko ubuyobozi bw’uyu Murenge bwaganiriye n’ubwa Mayange ahaturuka inka zonera aba baturage, kugira ngo babaganirize bareke kubangamira abaturage.
Ati “Ariko tunasaba abaturage bacu ko igihe cyose bazabona izo nka zaje kona, bazajye baduhamagara twebwe tujye kubafasha.”
Umuyobozi Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari mu Murenge wa Mayange, Edson Nisingizwe avuga ko ikibazo nk’iki cyabayeho umwaka ushize ariko ko ubuyobozi bwagiriye inama abarozi bakoraga ibi bikorwa.
Ati “Byanze bikunze hari abantu batajya bumva ni yo mpamvu ubuyobozi buhozaho, ntabwo bwakwicara ngo burambike.”
Uyu muyobozi avuga bagiye kongera gukora ubukangurambaga ariko ko aborozi bazinangira, bazabihanirwa.
Ikibazo cy’abashumba ba ba Afande boneshereza abaturage si mu Karere ka Bugesera cyumvikanye gusa kuko no mu Karere ka Musanze cyarahavuzwe. Ni imigirire iteye kwibaza byinshi.