Isozwa ry’irushanwa rya Primusic ryaranzwe n’igitaramo gikomeye cyitabiriwe n’abahanzi b’amazina i Burundi kongeraho Bruce Melodie wari watumiwe gususurutsa ibihumbi byari byakoraniye i Gitega.
Ikinyamakuru Igihe cyatangaje inkuru ivuga ko iki gitaramo cya Bruce Melody cyaje kwitambikwa na Polisi yo mu gihugu cy’Uburundi ibintu uyu muhanzi yahise yamaganira kure.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati: “Birababaje kubona igitangazamakuru nka IGIHE nizeraga iwacu gitangaza amakuru atariyo Barangiza bagashyiramo inzego zishinzwe umutekano”
Yongeraho ati:”Nahawe umwanya uhagije wo kuririmba kandi rwose ntawigeze yivanga mukazi kanjye thank you Burundi”
Birababaje kubona igitangaza makuru nka @IGIHE nizeraga iwacu gitangaza amakuru atariyo
Barangiza bagashyiramo inzego zishinzwe umutekanoNahawe umwanya uhagije wo kuririmba kandi rwose ntawigeze yivanga mukazi kanjye thank you Burundi???????? pic.twitter.com/ejpOgDRPju
— Bruce Melodie (@BruceMelodie) July 31, 2023
Ibinyujije kuri twitter kandi intara ya Gitega y’i Burundi iki gitaramo cyabereyemo nayo yatangaje ko Police itigeze ibangamira iki gitaramo cya Bruce Melody cyane ko indirimbo ze zose yari amaze kuziririmba kandi yanasezeye abafana bityo ko nyuma ye nta wundi muhanzi wagombaga kuririmba.