Umuririmbyi Bruce Melodie yatangaje ko yakoranye indirimbo na Ngabo Medard Jorbet wamamaye nka Meddy, ariko ko itagaragaye kuri Album ye kubera ko bayikoze ageze kure umushinga wayo.
Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2024, cyabereye muri Kigali Universe.
Asubiza Umunyamakuru wa InyaRwanda, Bruce Melodie yavuze ko indirimbo ye na Meddy yakozwe, ariko ko itagaragara kuri Album ye kubera ko habayeho kudahuza umwanya na Meddy.
Ati “Indirimbo yanjye na Meddy, umushinga twarawutangiye ariko ni umuhanzi Mukuru, uhuze ufite ibindi arimo, uwo mushinga rero twawugezeho Album igeze kure. Uwo mushinga ntaho uhuriye na Album yanjye, ariko uwo mushinga urahari. Tubonye umwanya, hamwe n’umwanya wanjye, tuzawugeraho.”
Bruce Melodie yavuze ko hari indirimbo yakoranye n’abahanzi banyuranye, zitari kuri iyi Album ‘ariko ntibivuze ko zitazasohoka.”
Yumvikanishije ko iyi Album ayikozeho igihe kinini, byatumye yitabaza abantu benshi mu guhitamo indirimbo zagombaga kujya kuri iyi album.
Ni Album avuga ko yakozweho na ba Producer barimo Prince Kiiiz, Element ndetse na Made Beats. Ni Album azamurikira abakunzi be b’intoranywa tariki 21 Ukuboza 2024, ni mu gihe Album izajya ku isoko tariki 1 Mutarama 2025.