Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Mutarama 2022, Umuhanzi nyarwanda ukunzwe nabatari bake Itahiwacu Bruce yatangaje ko kuri uyu munsi afitiye abafana be ikintu kidasanzwe byatumye abafana birirwa bategereje ariko amaso yabo ahera mu kirere.
Benshi bibwiraga ko ari indirimbo nshya afatanyije n’abahanzi b’ibyamamare muri kano karere aho hakekwaga Harmonize na Koffi Olomide, cyangwa se bamwe bakavuga ko ari andi masezerano mashya uyu muhanzi yaba agiye gusinya nkuko yabitangaje mbere agasinya amasezerano ya miliyari nubwo hari abatarabyemeye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022, Uyu Bruce Melody yatangaje kumugaragaro ko yashize hanze indirimbo yise ”Izina” akanavuga ko amashusho yayo arajya kuri YouTube ku isaha ya saa saba uyu munsi. Iyi ndirimbo kandi mu majwi yarangije kugera ku mbuga zitandukanye zijyaho amajwi harimo nka; Sportfy, Deezer, Audiomack ndetse n’izindi.
Mu ifoto (cover) yiyo ndirimbo yashize hanze, igaragaza Melody ari kumwe n’umukobwa bari ku modoka ku mazi, ari kwereka uwo mukobwa indege itagira umu pilote izwi nka Drone iri kugurukana agatambaro kanditseho amagambo agira ati: ”Will you marry me” bivuga ko yasabaga umukobwa niba azamubera umugore ko bazibanira.
Ibi abitangaje mu gitondo cya kare nyuma y’igitutu yari yashizweho n’abafana be bamushinja kubabeshya bakirirwa bategereje amaso agahera mu kirere.