Ushaka kwamamaza cyangwa gutanga amakuru wahamagara cyangwa ukatwandikira kuri 0788919149 cg 0783847452
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuhanzi wo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Koffi Olomide yakoreye igitaramo cy’amatea i Kigali cyabereye muri Kigali Arena nubwo benshi bacyamaganaga bavuga ko kidakwiye kuba kubera ibikorwa byaranze uyu muhanzi mpuzamahanga ku guhohotera igitsina gore dore ko anabikurikiranweho n’inkiko zo mu gihugu cy’ubufaransa.
Ubwo uyu muhanzi mpuzamahanga yageraga i Kigali hakwirakwiye amashusho ari kumwe n’umuhanzi nyarwanda nawe umaze kubaka izina muri muzika nyarwanda ari we Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya Bruce Melody benshi bemeza ko aba bahanzi uko ari babiri bashobora kuba bari gukorana indirimbo.
Nibyo koko Bruce Melody yari afitanye umushinga na Koffi Olomide wo gukorana indirimbo mbere yuko ahaguruka i Kigali asubiye muri DR Congo, gusa ibiganiro ntabwo byagenze neza kuko byajemo kidobya Koffi Olomide akabura bikarangira bitabaye.
Mbere yo gukora igitaramo muri Kigali Arena, Koffi Olomide yahuye na Bruce Melody bemeranya ko namara gukora igitaramo arahita ahitirako muri Country Records akahasa Melody maze bagakora indirimbo yari iteganijwe ko irakorwa na producer Element.
Amakuru aturuka mu bantu ba hafi ba Koffi Olomide, ngo uyu muhanzi akimara gukora igitaramo yahise ajya kuri hoteli yari acumbitsemo ahita yiruhukira ntiyajya kuri situdio ngo bakore indirimbo nkuko bari babyumvikanyeho ko arajya kuri hoteli agakaraba ubundi agahita asanga Bruce Melody kuri situdio bagatangira gukora indirimbo.
Bruce Melody we ngo aho yari ari muri Studio we akazi ke yari yakarangije ategereje Koffi ngo aze akore uruhare rwe ubundi batwike wa mugani w’abubu. Bruce Melody yarategereje ijoro ryose araheba bigeze mu ma saa kumi nimwe z’urucyerera nibwo yikubuye arataha nyuma yo kubona ko Koffi Olomide amutengushye atakije.
Bruce Melody yakomeje gukora iyo ndirimbo ku buryo ibya Koffi bikomeje kwanga ko yayisohora ku giti cye nubwo nanubu agikora ibishoboka byose ngo bahure bakore iyo ndirimbo. Nta mpamvu izwi yatumye Koffi Olomide asubika gukorana indirimbo na Melodya ariko biravugwa ko bashobora kuba barahaye Koffi amafaranga macye atishimiye.