Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie yatangaje ko ari mu biganiro n’umuhanzi Mugani Desire (Big Fizzo) byo gukorana indirimbo, kandi ko bigenze neza mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2022 yataramira mu gihugu cy’u Burundi.
Bruce Melodie uzwi mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, avuga ko ibitaramo ari gukorera ku mugabane w’u Burayi biri kugenda neza, kandi abantu bari kubyitabira bagatahana akanyamuneza.
Uyu muhanzi aherutse gukorera igitaramo i Buruseli (Brussels) mu Bubiligi no muri Suède, aho byitabiriwe n’abarimo Abanyarwanda n’Abarundi bahatuye. Muri ibi bitaramo, uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zirimo ‘Katerina’, ‘Saa moya’, ‘Hands Up’ n’izindi.
Yabwiye ikinyamakuru Isanamu, ko uruhererekane rw’ibi bitaramo ari igisobanuro cy’uko akazi yiyemeje ko gushimisha abantu akumva neza.
Ati “Ba Munyakazi ntibaryama nyine. Naje mbizi neza ko aka kazi niko gahari, kandi niko niyemeje gukora. Bimeze nk’ukuntu n’abandi bose bakora akazi kabo. Ntabwo mbyinubira, ni akazi kanjye ngakora neza kandi nkubahiriza igihe.”
Umuhanzi w’umurundi Big Fizzo nawe amaze iminsi mu Burayi, aho ari gukorera ibitaramo. Ku wa 4 Kamena 2022, azaririmba mu gitaramo ‘Kigali Night London’.
Bruce Melodie yavuze ko we na Big Fizzo bari gutegurira abakunzi babo ibintu byiza, kandi ko mu minsi ishize bagombaga guhura ariko Big Fizzo ntiyaboneka.
Ati “…Yagombaga kuza ahantu twari turi ariko agira izindi gahunda… Abarundi mubyihorere, ibyabo mu byihoze mugabo, ibyo ari byo byose [Akubita agatwenge, aravuga mu kirundi]. Yego turiko turategura akantu [Indirimbo].”
Ku wa 28-29 Kanama 2021, Bruce Melodie yagombaga gutaramira mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi. Yari kubanzirizwa na Israel Mbonyi wari gutaramira muri iki gihugu, ku wa 13,14 na 15 Kanama 2021.
Gusa, ibitaramo byabo byarasubitswe nyuma y’itangazo Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yasohoye ivuga ko ibitaramo bitazaba, kubera ko nta burenganzira bw’ubuyobozi bwigeze butangwa.
Bruce Melodie yavuze ko hari icyizere cy’uko mu mpeshyi y’uyu mwaka ashobora gutaramira mu Burundi. Ati “Nabyo ndabitegura, ku buryo ntekereza ko Imana ibigiyemo muri iyi mpeshyi twahatwika.”
Bruce yavuze ko muri iki gihe ari mu Burayi ari kumwe n’ikipe imufasha mu muziki, ndetse na Producer MadeBeats. Avuga ko bitari byoroshye ko ajyana na Element, kubera ko afite imishinga myinshi.