Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.
Brian Kagame ni umwe mu basirikare basoje amasomo muri iri shuri, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston.
Ni umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, n’abavandimwe ba Brian Kagame: Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame.
Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Ian Kagame kuri ubu ubarizwa no mu Ngabo z’u Rwanda, mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.