Ku wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022 nibwo Rayon Sports yatangaje ko abakinnyi bari batijwe n’ikipe Raja Cassablanca binyuze mu bufatanye bagiranye tariki ya 19 Nyakanga 2021 ari bo Ayoub Ait Lahssainne na Rharb Youssef bagomba gusubira mu ikipe yabo.
Nyuma yo gusubirayo amakuru avuga ko Raja Cassablanca yahise imushyira mu bana ngo abe ari ho ajya gukina, ibintu atishimiye ahubwo ahitamo gusaba kugaruka muri Rayon Sports ibintu umutoza wa Rayon Sports Lomami Marcel yavuze ko agarutse bitabagwa nabi.
Uyu mukinnyi wari umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports yasabye imbabazi asaba ko na Rayon yamwemerera akagaruka. Umutoza Lomami Marcel yavuze ko ataramenya niba yarabisabye koko ariko ko ari umukinnyi mwiza agarutse ntacyo byaba bitwaye.
Ati “Youssef ni umukinnyi mwiza, ni umukinnyi mwiza agarutse natwe byanadushimisha kuko na we kuba yaragiye hari impamvu, hari impamvu yahise asubira iwabo, nibaza ko n’iwabo baramubwiye ngo iriya ni ikipe ikomeye, nibaza ko n’iwabo nta kipe ashobora kubona, kuba yarabagamo ni umwana, yahise asubira iwabo areba ko nta kandi kazi afite niyo mpamvu niba asaba kugaruka ntabwo dushobora kubyanga, natwe nk’abatoza ntabwo twabyanga.”
“Ni umukinnyi wadufashaga, wari ukenewe nubwo hari utubazo twabayeho ariko mu muryango bibaho ariko bikagera aho bigakemuka nibaza ko abisabye n’ubuyobozi budashobora kubyanga ni umukinnyi wacu, wamaze kwinjira muri shampiyona abisabye nta kibazo twamwakira.”
Aba bakinnyi mbere y’uko basubira iwabo, byavuzwe ko bari batangiye gushwana na bagenzi babo ahanini byari bishingiye kuri Ayoub utarakinaga atangira kugumura na mugenzi we Rharb Youssef ari nabwo hazamutse umwuka utari mwiza bavuga ko bafashwe nabi basaba gutaha ariko ubuyobozi bwa Rayon Sport bwahakanye aya makuru buvuga ko aba bakinnyi ari ikirere batari bamenyereye kandi ko bari banakumbuye i wabo.