Umunyamabanga w’Ishyirahamwe Ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) avugako ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) Cyabimye amafaranga arenga millioni 76 ava kuri millioni 190 bahawe na startimes kubera gucuruza amashusho y’imikino n’amarushanwa bategura kuri star times binyuze kuri Magic Sports TV , yongeraho ko babandikiye inshuro zirenga eshatu babasaba kubishyura gusa ngo barabasuzugura, ibintu ngo bishobora gutuma amasezerano bafitanye yo kwerekana imikino aseswa , RBA igasimbuzwa AZAM nubundi yahoze yerekana iyi mikino.
Mu kiganiro Face the Nation gica Kuri Royal FM, icyo kuri uyu wa gatandatu cyavugaga kuri Ruswa no guhuguza umutungo mu mupira w’amaguru, aha niho umunyamakuru Byansi Samuel usanzwe akora iki kiganiro yatumiyemo umuvugizi wa Ferwafa ngo agire icyo avuga ku bivugwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru birimo umwuka mubi uvugwa hagati ya FERWAFA na RBA.
Uyu mwuka ngo wakomotse ku kuba amasezerano abo bombi bafitanye avuga ko mu gihe hagize undi mufatanyabikorwa wa gatatu wazamo amafaranga azavamo bazayagabana, gusa nyuma ngo hajemo Magic Sports TV iri kuri star times yinjiriza RBA miliyoni 190 kuri buri Mwaka w’imikino.
Aya mafaranga RBA ihabwa na Star Times ngo yagombaga kugabanwa na FERWAFA nkuko amasezerano bafitanye yabivugaga nyuma ngo FERWAFA yishyuje RBA inshuro nyinshi ariko ntibishyurwa, aha niho umuvugizi yavuze ko RBA yabasuzuguye cyane mu gihe cyose bifuje ko yabaha amafaranga akomoka ku mashusho iki kigo cyacuruje ahandi bitanyuze mu bwumvikane.
MUHIRE Henry umuyamabanga wa Ferwafa yagize ati “twifuzaga ubwumvikane twarabandikiye guhera mu kwa cumi na kumwe, twifuza ko twaganira ku kibazo baradusuzugura , hari igihe ikigo cyumva ko gikomeye kurusha ikindi ,…ntabwo tuzahora dufata bajeyi ”
Muri iki kiganiro kandi yavuze ko ibyo RBA ikora ari uko FERWAFA ari abanyamahoro kuko ngo iyo bitaba ibyo amasezerano bafitanye aba yarahagaritswe kera kuko ngo ingingo zatumaga bayahagarika RBA izujuje ariko ngo nubwo bayahagarika ntibagenda batabishyuye
Ati:“ntabwo waba waracuruje ibyacu ngo ugirengo bizarangiriraho Ferwafa ni iyabanyamuryango ikibazo twagihaye abanyamategeko ngo bacyigeho “
Yanaciye amarenga ko nyuma yuko RBA ibahemukiye, Umuyobozi Muri Ferwafa yagiye muri TANZANIYA kuvugana na AZAM ku buryo basubira mu masezerano gusa ngo ibiganiro bigeze kure binashoboka ko yakongera gukorana na FERWAFA yerekana imikino.
Kennedy Munyangeyo , umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda avuga ko babanje kunanirwa kwerekana imikino nkuko amasezerano yabivugaga, nyuma Ferwafa itangira kubabaza impamvu baterekana imikino, maze baza kwitabaza chaine nshya yitwa Magic Sports TV gusa ngo ntibahise babimenyesha Ferwafa nkuko amasezerano yabivugaga.
Nyuma RBA yaje kugirana amasezerano na Startimes yabahaye Millioni 590 y’imyaka itatu, ngo banze kubibwira Ferwafa kuko ngo Startimes itabyemeraga, ahita asa nukurira inzira ku murima FERWAFA ku kijyanye no kuyiha amafaranga kuko ngo Atari imikino y’umupira w’amaguru ari mu masezerano. Yagize ati:“ariko ndashaka kubabwira ko productions dufite si umupira w’amaguru gusa , dufite volleyball , basketball n’ibindi”
Ayo magambo y’umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda, yababaje cyane umuvugizi wa Ferwafa maze mu ijwi ryumvikanaga nk’iribabaye yagize ati:”ntibavuze ko ari ibintu byinshi berekana nkuko yabirondoye , none aha nibavanemo umupira turebe ko iyo stars times baragumana , ni umupira w’amaguru bacuruza”
Uretse ibyavugiwe mu kiganiro harakibazwa impamvu Ferwafa yasheshe amasezerano na AZAM yayihaga arenga Milliyoni 500 ikagirana amasezerano na RBA yayisabaga kwishyura, amasezerano FERWAFA ifitanye na RBA avuga ko mu gihe hagize undi wiyongeraho mu kwerekana imikino nkuko Magic sports yabigenje , Ferwafa igomba kwakira 40% byamafaranga yatanzwe RBA igasigarana 60% bivuga ko muri millioni zirenga 500 RBA yahawe,Ferwafa yakagombye kubonaho arenga millioni 200, kuri ubu RBA yakiriye millioni 190 igomba guhaho FERWAFA milliyoni 76 ariyo ntandaro y’ikibazo.