Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yateguje umwe mu baperezida bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ko abaturage bazamukorera nk’ibyo abo muri Sri Lanka baherutse gukorera Perezida wabo.
Bobi Wine yashyize ku rubuga rwa Facebook amafoto agaragaza uburyo abaturage bo muri Sri Lanka baherutse gukorera imyigaragambyo mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu, Gotabaya Rajapaksa, agakizwa n’amaguru ku bw’umutekano we.
Bamwe muri aba baturage bagaragara bakinira mu rwongero (piscine) rwa Perezida Rajapaksa, abaryamye ku gitanda cye, abari mu cyumba cyo kogeramo (douche), abari aho avugira ijambo, abari mu kabati k’imyambaro ye bayigera, mu cyumba cy’uruganiriro n’ahandi, bigaragara ko bizihiwe cyane.
Aba baturage baherutse gutangaza ko bakoze iyi myigaragambyo idasanzwe, bereka Perezida Rajapaksa ko badashaka ko aguma ku butegetsi, banahamya ko bazava mu rugo rwe mu gihe azaba amaze gutangaza ubwegure bwe.
Bobi Wine yagize ati: “Ubwo Perezida wa Sri Lanka wahiritswe, Gotabaya Rajapaksa yajyaga kuryama ku wundi munsi, ntiyatekerezaga ko ibi byaba mu rugo rwe mu masaha make yari gukurikiraho.”
Uyu munyapoliki usanzwe ari n’umuhanzi wanditse izina muri Uganda, avuga ko hari umunyagitugu mu gihugu kimwe cyo muri aka karere utekereza ko ibyabereye muri Sri Lanka ari filimi, amuteguza ko na we igihe cye cyegereje, agakorerwa ibimeze nk’ibi.
Yagize ati: “Ariko n’ubwo ibi byabaye, hari umunyagitugu urya ruswa w’umusaza ahantu hamwe muri Afurika y’iburasirazuba utekereza ko ibyabereye muri Sri Lanka ari filimi. Na we, ntazi ibiri imbere.”
N’ubwo atavuze izina ry’uwo yateze iminsi, Bobi Wine yibasira Perezida umwe wo muri aka karere, ari we Yoweri Museveni uyobora Uganda ndetse n’umuryango we. Akunze kumwita umunyagitugu.