Kunywa ikawa ni umuco wavuga ko uri gukwira ku isi by’umwihariko mu bihugu bya Asia bituwe cyane n’abarabu, ariko no ku yindi migabane usanga bayikunda.
Cyo kimwe n’ibindi binyobwa cyangwa ibiribwa bikubiyemo ibinyabutabire bitandukanye, abantu bashishikarizwa kutabifata mu buryo bw’umurengera. Ni muri urwo rwego n’abanywa ikawa nabo bagirwa inama yo kutanywa nyinshi.
Impamvu ni uko iyo ibaye nyinshi mu mubiri, ishobora guteza ibyago birimo kuzabiranywa n’umwuma , kongera urugero rw’umusemburo wa estrogene ushobora gutuma umuntu yiyongera ibiro.
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri Kaminuza ya South Australia, bwagaragaje ko kunywa ikawa nyinshi bishobora kugabanya ingano y’ubwonko bikongera n’ibyago byo kugira ibibazo byo kwibagirwa, kudatekereza no kudafata umwanzuro ibizwi nka ‘Dimentia’.
Abantu 17.702 bari hagati y’imyaka 37 na 73, bakoreweho ubushakashatsi mu 2021, banywa ibikombe bitandatu by’ikawa ku munsi baba bafite ibyago byo kugira ikibazo cya ‘Dimentia’ byisumbuyeho 53% ugereranyije n’abatayinywa cyangwa abanywa nke.
Urubuga rwa vogue india dukesha iyi nkuru , rutanga inama ko , umuntu yakabaye anywa amazi menshi mu gihe yanyweye ikawa kuko irimo ikinyabutabire cya Caffeine. Indi nama n’uko nibura umuntu yakanyweye ikawa nyuma y’iminota 90 uhereye igihe yabyukiye.