Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.
Urukiko rwategetse ko bafungurwa batanze ingwate y’umutungo w’inzu ya miliyoni 60 Frw.
Ubushinjacyaha mu rubanza rwabereye mu muhezo bwari bwasabye ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.
Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we bari basabye kurekurwa bagakurikiranwa badafunzwe.
Bavuze ko badashobora gutoroka ubutabera kandi bafite imyirondoro izwi.
Batanze ingwate y’inzu yabo ifite agaciro ka miliyoni 60 Frw.
Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024 rwategetse ko abaregwa bafungurwa by’agateganyo bagakurikiranwa badafunzwe.
Bishop Harerimana n’umugore we bakekwaho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.