Ku itariki 14 Nyakanga 2019, Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sport mu matora yari arimo ama Fun Club yihurije hamwe agakora ikiswe Fan Base ya Rayon Sport, Sadate yagiriwe ikizere n’abanyamuryango ba Rayon Sport nyuma yo kubereka umushinga munini harimo gukusanya miliyoni 30 z’amanyarwa mu gihe kingana n’iminsi 30 (Ukwezi).
Uyu mushinga wagaragazaga ko mu gihe cy’umwaka iyi kipe izaba imaze gusarura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni magana arindwi (700,000,000) bityo iyi kipe ikava mu kibazo cy’amikoro macye iyi kipe ihoramo no guhora iteze amaso ku bafana baza kuri sitade.
Munyakazi Sadate mbere yo kuba umuyobozi wa Rayon Sport yari asanzwe ari umuyobozi wa MK Sky Vision Card Ikigo cyo kumenyekanisha ibikorwa by’ubucuruzi n’ubujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi ikigo cyahaye Munyakazi itike yo kwinjira mu muryango mugari wa Rayon Sport.
Izina rye ntabwo ryari rizwi mu bijyanye n’imikino hano mu Rwanda yewe nawe usoma iyi nkuru ndahamya ko utari umuzi, Yaje kwamamara nyuma yuko amuritse umushinga udasanzwe wanditse yazaniye Rayon Sport awusobanurira komite yari iyobowe na Paul Muvunyi.
Uko umushinga wari uteye: Akoresheje ikigo cye, Sadate yasinyanye amasezerano n’ibigo bicuruza ibikomoka kuri petrol hano mu Rwanda ku buryo umufana wa Rayon sport wese uzajya unywesha cyangwa se akagura ibikomoka kuri petrol azajya akatwa ijanisha ry’amafaranga runaka yumvikanweho azajya ashirwa kuri konte ya Rayon Sport, bikajya bikorerwa ku ikarita buri mufana wese yari kujya ahabwa.
Sadate kandi yari yasinyanye amasezerano n’ikigo gikora ubwikorezi bw’ibintu n’abantu cya RITCO ku buryo umugenzi azajya agura ikarita y’urugendo ku mafaranga atanze hakavaho umubare runaka werekeza kuri konti ya Rayon Sport ndetse uwo mugenzi akaba yanagabanyirizwa igiciro runaka mu nyungu z’ikipe ya Rayo sport.
Sadate nanone yasinyanye masezerano na Tele10 Group yo kuyikorera televiziyo yo kuri murandasi ari nyuma umushinga ukazaguka ikaba tv isanzwe nk’iyo tureba twicaye mu rugo. Amasezerano nkayo yose twababwiye Sadate yayasinyanye kandi na Mogas, Radiant, Airtel, amafaranga yose akajya anyuzwa muri Bank of Africa nayo yari yasinyanye amasezerano ko amafaranga yose y’ikipe azajya anyuzwa muri iyi bank nay o iyemerera ko izajya iyiha inguzanyo runaka mu gihe iyi kipe iyakeneye ikanatera inkunga imishinga minini ya Rayon Sport.
Code *610# ni short code yavuye muri rura yishurwa amafaranga atari macye, yari igamije gukusanya amafaranga hakoreshejwe telefone iyi ni kode kandi yakoreshejwe mu gihe cya guma mu rugo bafasha abakinnyi.
Nkundi muntu wese Paul Muvunyi yahise asamira hejuru uyu mushinga wa Munyakazi Sadate kuko yabonaga ikipe igiye kujya mu biganza byiza gusa amezi yagez mu munani ntawe ubona umusaruro ufatika muri aya masezerano yose yasinywe.
Munyakazi Sadate yaje muri Rayon Sport imaze imyaka itanu isinyanye amasezerano n’uruganda rwenga inzoga rwa SKOL yasinywe muri Gicurasi 2014 akaba yaragombaga kurangira muri 2018, harimo ingingo zivuga ko aya masezerano yavugururwa igihe yaba arangiye abazi iby’amategeko mubizi kundusha. Ni nako byagenze muri 2018 amasezerano yaravuguruwe nkuko byateganywaga mu ngingo zayo.
Skol yatangiye iha Rayon Sport miliyoni 47 z’amanyarwanda ariko ikaziyaha mu ma Euro ikayima ama Euro ibihumbi 50. Aya mafaranga ngo yari ayo gushyira ikirango cya Skol ku myambaro y’ikipe, kumanika ibyapa kuri sitade no gucuruza ibinyobwa byayo ku mukino.
Skol kandi yagombaga kongera amafaranga buri mwaka w’imikino ku ijanisha ritarenze 12% ariko si aya mafaranga gusa uru ruganda ruha iyi kipe kuko buri mwaka iyo iyi kipe ikinnye imikino y’igikombe cy’amahoro Skol iyiha miliyoni 6 z’agahimbazamusyi k’abakinnyi. Buri mwaka w’imikino kandi Skol igurira Rayon Sport ibikoresho bya miliyoni 20 z’amanyarwanda ikabiha kompanyi ya Erea yambika Rayon Sport ndetse n’andi makipe akomeye ku mugabane w’uburayi ndetse ubu Rayon Sport niyo yambara umwenda uhenze muri shampiyon y’u Rwanda.
Buri kwezi Skol ifatanyije na Fan Club yitwa Match Generation bahemba umukinnyi w’ukwezi. Kugeza aha ubu Skol iba imaze guha Ryon Sport amafaranga angana na miliyoni 92 n’ibihumbi 600 habura ibihumbi 400 ngo miliyoni ijana zuzure.
Rayon Sport kandi yahawe akabari na Skol gaherereye mu nzove niyo igakodesha ikindi kandi Skol ni yo itanga umusoro w’amafaranga yose iha Rayon. Ikindi kandi iyi kipe yahawe ikibuga cyo gukoreraho imyitozo nacyo giherereye mu nzove hiyongeraho n’amacumbi y’abakinnyi ndetse n’ibiro kugeza ubu birimo imirayi kubera kudakorerwamo. Ibi ni ko Munyakazi Sadate yasanze bimeze.
Nyuma yaho Sadate yashwanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sport bishyira mu kaga uruganda rwa Skol narwo rubizamo abafana barigumura bati: ‘’Ntituzongera kunywa Skol’’.
Impamvu yabyo: Mu kwezi kwa munani 2019, AZAM yateraga inkunga shampiyona y’u Rwanda yahagaritse amasezerano na FERWAFA ngo kuko hari ibitari byubahirijwe muri aya masezerano byatumye hashira umwaka wose shampiyona y’u Rwanda nta muterankunga ifite. Ni benshi bagiye bakomanga basahaka gutera inkunga shampiyona ndetse iyageze kure ni mucyeba wa Skol ari we BRALIRWA icyo gihe yashakaga gutanga miliyoni 380 naho Ferwafa yo ishaka miliyoni 460 ku kinyuranyo cya miliyoni 80.
BRALIRWA kandi yegereye Munyakazi Sadate ngo asese amasezerano na Skol maze ijye itanga miliyoni 90 maze Sadate na bagenzi be bo bakayisaba miliyoni 120 birangira byanze. Tubibutse ko aya mafaranga iyo bayemeranya ntabwo yari kujya mu ikipe ya Rayo Sport yari kujya mu mifuka ya Sadate n’abandi bake bari bafatanyije umugambi wo gusesa amasezerano na Skol kubera mucyeba wayo BRALIRWA.
Reka twigire ku bya Gikundiro Stadium
Ni umwe mu mishanga y’amafaranga menshi kikaba ari nacyo gikorwaremezo cyitari icya leta mu mateka ya ruhago nyarwanda kuva ku bwa Rutaremara ashinga ikipe y’amagaju. Ni sitade nini yakira abantu bagera mu bihumbi 64, inzu ebyiri z’ubucuruzi zigeretse kane, ibyumba birenga ijana bikorerwamo imirimo inyuranye, nka Jim, ibiro, hotel, utubari n’ibindi. Yaba kandi ifite ibibuga bibiri byo gukoreraho imyitozo y’abakinnyi, ibya volleyball, Basketball, Handball, Ibibuga bya Tennis na parking y’imodoka zirenga ibihumbi icumi.
Igiciro cyabyo ni miliyoni ijana z’amadorali y’Amerika angana na miliyari ijana y’amanyarwanda. Mu bitekerezo bipanzwe ko ayo mafaranga yose azava mu masezerano y’ibigo bitandukanye. Hari n’amakuru yavugwaga ko hari ikigo mpuzamahanga mu by’ubwubatsi byavuzwe ko bazayubakira sitade ubundi bakajya bagabana amafaranga avuyemo.
Bisaba iki ngo Rayon Sport ibone iyi sitade?
Niba icyo gihe Rayon Sport yarahabwaga amafaranga anagana na miliyoni 66 ihabwa na Skol mu gihe cy’umwaka. Reka tubare nkaho aya mafaranga ariyo yinjiza yonyine gusa. Byasaba yuko Rayon Sport ihabwa aya mafaranga mu myaka igihumbi magana ane mirongo inani nine (1484) nibyo koko usomye neza kandi ntabwo nibeshye mu kwandika, bisaba imyaka 1484 kugira ngo Rayon Sport yubake sitade yeretse abafana bayo. Nawe ukore imibare yawe neza urabibona.
Biramutse bibaye aya mafaranga iyi kipe yinjiza ku mwaka akikuba inshuro ebyiri akaba miliyoni 130 z’amanyarwanda mu gihe cy’umwaka, noneho byasaba imyaka 742 kugira ngo iyi sitade yuzuye kandi ubwo ikaba idakuraho n’atanu kuri ayo mafaranga imibare isa ntidashoboka.
Ikipe yo muri shampiyona y’ubwongereza ya Totenham Hotspurs ntabwo yagiraga sitade yayo yaratiraga, gusa nyuma yaje kwiyubakira Totenham stadium yakira abafana ibihumbi 62 bivuze ko Gikundiro Stadium iyirusha imyanya ibihumbi bibiri by’abafana bicara muri sitade.
Wenda sitade ya Totenham yubatswe ku butaka buhenze bwo mu mujyi wa London no ku buryo bugezweho, yatwaye kandi akayabo ka miliyoni 400 y’ama euro,inshuro enye y’amafaranga yakubaka sitade y’ikipe ya Rayon Sport.
Ni sitade neza neza ihuye n’iyo Rayon irota kubaka yo mu bwoko bwa sitade zikorerwamo byinshi (Multipurpose Stadium) Totenham byayisabye imyaka icumi itegura kubaka iyi stade yayo,imirimo yo kuyubaka yatangiye muri 2017 kandi yinjizaga miliyoni 460 y’ama Euro.
Ukurikije uru rugero, birasabwa ko Rayon Sport igomba kuba yinjiza amafaranga yakubaka sitade yayo ku mwaka umwe. Ubwo murumva icyo Ryon isabwa ngo yinjize ako kayabo, birasabwa ko Rayon Sport igira abaterankunga benshi kandi bakomeye ku bo isanganywe gusa nanone hari ikibazo ko nta mushoramari washora amafaranga angana na miliyari ijana ku ikipe yo muri shampiyona y’u Rwanda.
Hari ibivugwa n’abantu ko habaye inyerezwa ku mafaranga yaguzwe abakinnyi barimo Diarra na Kasirye Davis, aho bivugwa ko birenga miliyoni mirongo itanu zaburiwe irengero. Umutoza Robertinho wirukanwe na Rayo nyuma yo kuyigeza mu matsinda ndetse anayihesheje shampiyona.
Ibihe byiza! Ushaka kwamamaza waduhamagara kuri 0788919149/0783847452