Muri Car Free Zone yo mu Biryogo haturikiye Gaz, abakozi batatu bakora muri Cantine yari irimo barakomereka bikomeye cyane ku gihimba ku buryo bahise bihutanwa kwa muganga.
Amakuru avuga ko iyo Gaz aribwo bari bakiyigura, bacanye umwambi kugira ngo bateke, ihita iturika ako kanya.
Abakozi bari mu nyubako yari irimo bahise bakomereka bikomeye, ku buryo ku gice cyo hejuru bamwe bari bunutse mu buryo bugaragara. Bivugwa ko hari abari bumvise ko igiye guturika kubera umwuka wayo, bahita bahunga.
Inzego zishinzwe ubutabazi zahise zihagera, zitwara kwa muganga abari bakomeretse. Bivugwa ko usibye abo bakomeretse batwitswe na Gaz, abandi bakomeretse ni abakiliya bari bagiye kunywa icyayi no kurya capati bagwiriranye bahunga.
Si ubwa mbere hirya no hino mu mujyi wa Kigali hagaragaye iturika rya Gaz kuko hari aho yaturitse igahitana n’ubuzima bw’abantu.