U Rwanda rwiyongereye ku bihugu bya Afurika bivugwa ko biheruka kwibikaho intwaro zo guhangana na drones za SKYctrl na FIELDctrl zakozwe na sosiyete yo muri Pologne, Advanced Protection Systems (APS). Ni intwaro zakorewe gutahura, gukurikirana no gusenya indege zitagira abapilote (UAVs) zibangamiye umutekano n’ubusugire by’igihugu.
SKYctrl ni sisitemu ihuza radar za 3D, gufata amashusho n’amajwi na application yo gutanga amabwiriza no kugenzura mu kugenzura ikirere no kurwanya ibitero bya drones. Sisitemu ifite uburyo bwemerera uyikoresha guhitamo ibice byihariye akoresha bitewe n’icyo ashaka. Iyi ntwaro ihambaye kandi ishobora gukoreshwa mu bihe byose n’iyo haba hari igihu kinshi, ndetse ishobora kuvangira itumanaho rya za drones.
Sisitemu ya FIELDctrl ni radar ya 3D kandi niyo shingiro rya sisitemu ya SKYctrl. Yatunganijwe kuva kera na APS kandi ikoresha algorithms igezweho kugirango ivumbure, ikurikirane kandi ishyire mu byiciro drones. Radar ishobora gutandukanya inyoni n’indege zitagira abaderevu, gukurikirana drones nyinshi icya rimwe, kumenyesha mu buryo bwa 3D ahantu drone n’iri kandi ku gihe cya nyacyo.
Sisitemu ya SKYctrl na FIELDctrl zageragejwe kandi zemezwa n’umuryango wa leta w’u Bwongereza, CPNI (Ikigo gishinzwe kurengera ibikorwa remezo by’igihugu) kandi zagurishijwe ku bakiriya batandukanye ku Isi, mu Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati, Aziya na Afurika.
Urubuga rukonze gukora inkuru ku gisirikare cyo muri Afurika, Military.africa, ruvuga ko u Rwanda atari cyo gihugu cya mbere cya Afurika gitunze izi ntwaro zo kurwanya drones. Muri Mata 2022, APS yahaye Igisirikare cya Cote d’Ivoire sisitemu ya FIELDctrl 3D MIMO.
Ni amakuru Igisirikare cy’u Rwanda kitaragira icyo gitangazaho na cyane ko kidakunze gushyira ku karubanda byinshi ku bijyanye n’ibikoresho gitunze.