Biravugwa ko Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA kitarerekana umukino wa Rayon Sports na Al Hillal Bengazi nyuma yuko ku munsi wejo byari bimaze kwemerany ko uyu mukino uratambutswa kuri televiziyo y’u Rwanda.
Kuri iki cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, nibwo hateganijwe umukino mu irushanwa rya CAF Confederation Cup aho ikipe ya Al Hillal Bengazi irakira Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium dore ko ari umukino wagombaga kubera mu gihugu cya Libya ariko uza kuzanwa mu Rwanda kubera ibiza by’umuyaga wateye umwuzure muri kiriya gihugu.
Mu minsi ishize iyi kipe yo muri Libya yasabye ko nta mufana wemerewe kugera kuri sitade dore ko abazaba babyemerewe batagera ku bantu magana abiri muri sitade ijyamo abafana barenga ibihumbi birindwi.
Havuzwe kandi ko iyi kipe yo muri Libya idashaka ko uyu mukino werekanwa kuri televiziyo ariko nyuma y’ibiganiro hemejwe ko RTV izatambutsa uyu mukino ariko ihabwa gasopo ko uyu mupira ugomba kurebwa mu Rwanda gusa.
Kuri uyu munsi ubwo twakoraga iyi nkuru nta kizere ko uyu mukino uraca kuri televiziyo y’u Rwanda kuko amakuru aravuga ko RTV itarawucishaho.
Biravugwa ko Al Hillal hari amafaranga yasabye RTV kugira ngo ibe yakerekana uyu mukino mu gihugu gusa.
Ni iyihe mpamvu yatera RTV kuterekana uyu mukino?
RTV ishobora kuba yakwanga kwerekana uyu mukino kubera iyi kipe yo muri Libya yakiriye umukino iri kuyishiraho amananiza harimo kuyaka amafaranga menshi, no kuba igomba kuyereka abari mu Rwanda gusa.
Ikindi kandi RTV ishobora kuba idafite ubushobozi bw’ikoranabuhanga rihambaye ryatuma itambutsa ibintu ikabyerekana gusa ku bari mu Rwanda gusa mu gihe abari mu bindi bihugu bareba ibindi.
Bihinduye isura .
Ubuyobozi bwa RTV bumaze kwanga gutambutsa match ya @alhilalliby na @rayon_sports .
Nubwo bari bahawe uburenganzira mu nama , bari baciwe amafaranga , bataratanga igisubizo cyabo cya nyuma
Nabo barabyanze @flashfmrw pic.twitter.com/olXGRPITxB
— Ephrem Kayiranga (@ephremkay) September 24, 2023