Kuri ubu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi iri mu gihugu cya Afurika y’epfo aho yagiye gukina umukino ifitanye na Mozambique mu mikino yo gushaka itike yo kwitabira imikino ya CAN 2023 izabera muri Cote d’Ivoire.
Kuri ubu amakurudukesha umunyamakuru w’imikino ukomeye hano mu Rwanda Sam Karenzi aravuga ko umuzamu wa mbere w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’Igihugu Amavubi Kwizera Olivier yagerageje gutoroka inshuro zigera muri eshatu ariko bagahita bamutahura ahetse ibikapu yagiye.
Kwizera Olivier nyuma yo gufatwa inshuro eshatu zose ashaka gutoroka, yashyizwe ahantu ha wenyine araganirizwa bikomeye kugira ngo abe yareka uwo mugambi afite wo gutoroka.
Uyu mukinnyi usanzwe arangwa n’imyitwarire idahwitse biravugwa ko ashaka gusigara muri iki gihugu cya Afurika y’Epfo dore ko yigeze no gukinira ikipe ya Free state Stars yo muri iki gihugu cya South Africa.
Uyu mukinnyi yigeze gukurikiranwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse kiranamuhama, nyuma yaho ahita asezera ku mupira w’amaguru gusa aza kwisubiraho ariko benshi bakomeje kugira ngo yarahindutse ku myitwarire ye ariko bikomeje kugaragara ko atari yahindura imyitwarire.
Mu minsi yashize kandi umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yamukomojeho avuga ko ari umukinnyi mwiza ariko ufite imyitwarire itari myiza, icyo gihe byavugwaga ko uyu musore atakigaragara mu myitozo nk’abandi bakinnyi mu ikipe ya Rayon Sports.
Ikipe y’Igihugu Amavubi biteganyijwe ko izakina na Mozambique ku munsi w’ejo ku wa kabiri saa kumi n’ebyiri z’i Kigali igahita igaruka ikitegura kwakira ikipe y’Igihugu ya Senegal mu mukino uzabera kuri sitade ya Huye.