Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ataremezwa neza aravuga ko hari abana babiri b’Abanyekongo b’imyaka 15 na 16 baba bafungiwe mu Rwanda ariko umuyobozi wa Teritwari ya Nyiragongo yirinze kuyemeza cyangwa ngo ayahakane.
Aya makuru aravuga ko abo bana bafashwe n’ingabo z’u Rwanda ku Cyumweru, itariki 17 bafatiwe hagati y’imbago ya 18 n’iya 19 zitandukanya Congo n’u Rwanda, aho ngo bari barimo kuragira ihene mu giturage cya Kanyanja.
Kuri uyu wa Kabiri ushize, Sosiyete sivile ya Nyiragongo ni yo yatangaje ayo makuru yongeraho ko abo bana bavuka mu mudugudu wa Kisheke, muri Gurupoma ya Kibati, ari abanyeshuribiga mu mwaka wa munani.
Impirimbanyi yo mu muryango utegamiye kuri leta witwa ACODI (Action solidaire pour la conservation et le développement intégral), Antoine Ndagije, arasaba ko leta yagira uruhare mu gufunguza abo bana bivugwa ko bafungiwe i Gisenyi nk’uko tubikesha Radio Okapi.
Uyu yagize ati “ Abana benshi bari baragiye ihene zabo mu rwuri rwa Kibaya, neza mu mudugudu wa Kanyanja hagati y’imbago (borne) ya 18 na 19. Bisanze mu maboko ya RDF ariko, abandi babashije kwiruka basubira mu midugudu yabo. Kuri icyo Cyumweru, twakiriye amakuru yemeza ko babiri muri bo bajyanwe muri kasho ya Gisenyi. Turasaba uruhare rw’ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM), n’urwego ruhuriweho rushnzwe kugenzura kugirango abo bana barekurwe bagarurwe mu gihugu cyabo.”
Ku ruhande rwe, umuyobozi wa Teritwari ya Nyiragongo yijeje kugenzura aya makuru mbere yo kugira byinshi atangaza.