Amakuru yiriwe i Rusizi, ku wa 13 Gicurasi,aravuga ko abagitifu b’imirenge 6 basabwe gusezera akazi ku mpamvu zabo bwite ndetse n’abandi bakozi batandukanye bo mu karere. Abatarasabwe gusezera nabo ngo biriwe bafite ubwoba bwinshi.
Biravugwa ko Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba na bamwe mu bo bafatanyije kuyiyobora bo mu zindi nzego biriwe ku biro by’aka Karere,batunga itoroshi ku bibazo bitandukanye bikarimo.
Amakuru avuga ko inama yaberaga mu nzu yo hejuru, yahejwemo abayobozi bose bo muri Nyobozi y’akarere uretse Meya Dr. Kibiriga gusa.
Amakuru avuga ko basabye gusezera ku kazi bamwe mu bakozi bakorera ku Karere ndetse na bamwe muri ba Gitifu b’Imirenge.
Hari abahise babikora basinya amabaruwa asezera ariko nanone hari amakuru avuga ko hari Abadamu babiri byabanje kunanira kubyakira banga gusinya.
Ngo bararize cyane bigeza aho Guverineri ahamagara Visi Meya ngo abahoze, nyuma ngo haje imodoka ya RIB ku Karere “irabajyana” Amakuru avuga ko ariko ko nyuma baje kwiyakira bakava ku izima.
Amakuru avuga ko kugeza ubu abamaze gusinya amabaruwa asezera harimo:
1. MUGENZI Jean Pierre wari “Admin”
2. RUTEBUKA Yves yari Umujyanama mu by’Amategeko
3. NGABO Fabrice wari ushinzwe imyubakire mu Karere
4. TUYIZERE Théogène, Umukozi muri “One Stop Center”
5. MUSABYEMARIYA Ancille, Umukozi muri “One Stop Center”
6. UWAMAHORO Olive, Umukozi muri “One Stop Center”
7. HABIYAREMYE Emmanuel, wari yari Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ishoramari n’Umurimo
8. Gitifu w’Umurenge wa Gitambi (Jado)
9. Gitifu w’Umurenge wa Nkombo (Janvier)