Ku mbuga nkoranyambaga ibintu byacitse aho hari kuvugwa amagambo akomeye arebana n’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 aho hakomeje kuvugwa ko iri rushanwa rijya gutangira umukobwa uzatwara iri kamba azwi.
Ibi byaje kwenyegezwa kandi n’amagambo yakwirakwijwe n’umwe mu banyarwanda bakunze kugira amakuru ajyanye n’imyidagaduro ari we Jay Squeezer aho yanditse ku rukuta rwe rwa whatsap ko uyu mukobwa uzatwara iri rushanwa ababyeyi be batari bishyura abategura irushanwa (Rwanda Inspiration Backup) amafaranga bumvikanye ndetse yongeraho ko anabifitiye amajwi.
Yagize ati: “MissRwanda kugeza ubu ntirishyurwa amafaranga baciye umubyeyi w’Umwana ugomba kuyitwara ntaragera kuri kompte y’abayakira Audio irahari”.
Uyu Jaysqueezer uzwiho kugira amakuru yihariye mu myidagaduro kandi yongeyeho ko abategura iri rushanwa bamusabye kudashira hanze aya majwi ngo kugira ngo bidafatwa nk’aho iri rushanwa riba ryagurishijwe.
Abategura iri rushanwa kugeza ubu ntacyo bari batangaza ku bivugwa ko iri rushanwa ritangira uzaryegukana azwi.
Benshi bakomeje kwibazwa kuri ibi bivugwa kuri Miss Rwanda ndetse bakavuga biramutse aribyo koko ntaho iri rushanwa ryaba rigana kuko ryaba ritaye umwimerere waryo. Ntawakemeza ko ibi aribyo koko mu gihe atari yumva ayo majwi gusa turakomeza tubikurikirane kugeza tumenye inkomoko yabyo.