Hari abofisiye b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, baba bamaze iminsi batawe muri yombi, bakurikiranweho ibyaha birimo gukorera iyicarubozo uwitwa Ndagijimana Emmanuel wafungiwe mu igororero rya Rubavu mu mwaka w’2020.
Tariki ya 13 Kanama 2023 hasohotse videwo ikubiyemo ubuhamya bwa Ndagijimana wafungiwe by’agateganyo muri iri gororero akekwaho kuba icyitso mu cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro, aho yavuze ko yakubiswe byangiza umubiri we bikomeye, akekwaho umugambi wo gushaka gutoroka.
Uyu musore utuye mu karere ka Rubavu, mu ijwi ritabaza, yagize ati: “Nari nshaka kubagezaho nshuti bavandimwe ihohoterwa nakorewe mu gihe nari mfungiwe muri gereza ya Rubavu. Naje gukekwaho icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro, batujyana mu igororero rya Rubavu. Ninjiyemo mu kwezi kwa 11, ariko nafashwe 12/08/2020.”
Ndagijimana yasobanuye ko hari bagenzi be bari bafunganwe muri burigade bafashwe baganira ku buryo bigeze gutoroka, bakekwaho gutegura uko babisubira. Ngo mu Kuboza 2020, SP Uwayezu Augustin wari umuyobozi wungirije w’igororero rya Rubavu yahamagaje inshuti zabo kugira ngo zibazwe amakuru, na we ahamagazwamo.
Ngo akimara kuhagera, SP Uwayezu “yahise andubika muri yorodani [yubatswe mu 2016], imwe bashyiramo amazi bakibizamo abantu, banyibizamo, bamaze kunyibizamo, bankuramo imyenda, baravuga ngo ‘Ubu noneho nakubaza’, ndavuga ngo ‘Nta kibazo wambaza’ kuko nabonaga bari gukubita abantu biteye ubwoba, nanjye nahise mpahamuka, ngira ubwoba.”
Avuga ko yabwiwe ko azi umugambi wa bagenzi be wo gutoroka, asubiza ko ntacyo awuziho. Ati: “Yari afite inkoni y’isinga ry’umuriro yari ari gukubitisha abantu, inkoni barayinkubitisha, bafata intebe ya sheze, banshyiraho umutwe n’amaboko kugira ngo ntinyagambura. Yarankubise, arankubita, arankubita, arankubita.”
Ngo SP Uwayezu yategetse abandi bari kumwe gukomeza gukubita aba bafungwa kugeza bemeye ko bafite umugambi wo gutoroka igororero, bikorezwa n’imifuka iremereye y’umucanga ari na ko bakomeza gukubitwa. Ndagijimana yerekanye ko umubiri we wangiritse bikomeye, cyane cyane ku kibuno, ndetse avuga ko yajyanwe kwa muganga, ntiyafashwa bihagije, bigera ubwo akuramo ubumuga buhoraho.
Nyuma y’aho iyi nkuru y’amashusho isohotse, bivugwa ko hari abofisiye ba RCS batawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha, barimo SP Gahungu Ephrem wari umuyobozi w’igororero rya Rubavu muri icyo gihe (avugwaho gushaka guhishira ikibazo cya Ndagijimana no kumushinyagurira) na SP Uwayezu.
Ntacyo Umuvugizi wa RCS yasubije umunyamakuru wa 3D Plus wamubajije ku itabwa muri yombi ry’aba bofisiye kuri uyu wa 26 Kanama. Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), na we ntabwo araboneka ngo ahe BWIZA amakuru yamusabye kuri iyi dosiye, mu gihe ntacyo byakwangiza.
Gusa n’ubwo abavugizi b’izi nzego zombi bataravuga kuri iki kibazo, aya makuru amaze iminsi akwirakwira mu bacungagereza n’ababaye bo. Nka Mutamaniwa Ephraim wigeze gushingwa iperereza muri gereza ya Nyarugenge, akaba n’umwe mu bakoranye na bamwe bivugwa ko batawe muri yombi, yatangaje ko na we yamenye aya makuru kuva tariki ya 16 Kanama 2023.
Mutamaniwa utakibarizwa muri RCS yatangaje ati: “Njye nabimenye, ko ubanza ari mu matariki nka cumi n’angahe ra! 16.” Yongereyeho ati: “Gusa ibyo ubibye ni byo usarura. Niba bakubwiye ko umugororwa agomba gucungirwa umutekano, agahabwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, kuvuga ibitagenda, akakubwira ati ‘Njyewe ndabangamiwe’. Ntabwo umugorora akubitwa, kugororwa ni ukwigishwa.”
Amakuru ataremezwa n’urwego na rumwe rubifitiye ububasha aravuga ko bamwe mu batawe muri yombi bafungiwe mu karere ka Rubavu, ahakorewe icyaha. Gusa ngo hari abafatiwe mu mujyi wa Kigali.
Inkuru ya Bwiza.com