Ni kenshi umukuru w’igihugu agira uruzinduko mu bice bitandukanye by’igihugu agiye kuganira n’abaturage ndetse no kureba imibereho n’iterambere ryo hirya no hino mu gihugu.
Ni kenshi kandi hari abayobozi bakorwa n’isoni kubera ibibazo umukuru w’igihugu agezwaho kandi byakabaye byarakemutse cyera ariko ugasanga bitari byakemuka bigatuma umuyobozi runaka icyo kibazo kireba ahatwa ibibazo na nyakubahwa Perezida wa Repubulika amusobanuza impamvu atafashije uwo muturage.
Imyiteguro yo kwakira umukuru w’igihugu iba imeze ite mu gace arajya gusuramo?
Mu byumweru nka bitatu mbere yuko umukuru w’igihugu ajya gusura akarere runaka kuganira n’abaturage, imirimo iba irimbanije, abayobozi barakora bidasanzwe aho usanga aribwo ibibazo byari byarananiranye aribwo biri gukemurwa birimo nko kwishyura ingurane z’abangirijwe imyaka cyangwa se abari bafite ubutaka ahubatswe igikorwaremezo runaka ibyo byose ugasanga bari kubikemura vuba na bwangu.
Sibyo gusa kandi iyo mu gace azanyuramo nta bikorwaremezo byinshi Bihari nk’amazi meza, amashanyarazi, umuhanda abayobozi bakora ibishoboka byose muri ako gace bakahashyira ibyo bikorwaremezo vuba yemwe hari nubwo usanga nyuma y’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu ibyo bikorwa remezo bitongeye gukoreshwa habe na mba.
Nko mu minsi mike noneho umukuru w’igihugu araza gusura agace runaka noneho ibintu biba bishyushye, haba hategurwa ibyicaro bitandukanye no gutunganya ahazabera ibyo birori mbese amafaranga niyo aba avuga nkuko uwo twaganiriye n’uwigeze gukora ikiraka muri iyo myiteguro yatubwiye. Yavuze ko mu ijoro buracya umukuru w’igihugu asura agace runaka haba hari ibiraka bitandukanye nko guterura ibyuma, intebe zo kwicaraho n’ibindi.
Hari abatabwa muri yombi
Mu gace umukuru w’igihugu aragiriramo uruzinduko, ba baturage bafite ibibazo bitandukanye byo mu mutwe babajyana ahantu ukwabo wakita nko kubafunga bakazarekurwa nyuma umukuru w’igihugu yagiye. Si abo gusa kandi n’undi muntu wese babona ushobora guteza akavuyo cyangwa akaba yavuga ibintu bidasanzwe nawe baramujyana kabone niyo yaba nta kintu avuze.
Gutegura abaturage bazabaza ibibazo
Abayobozi benshi ntibishimira ko hari umuturage wo mu karere ayoboye wabaza ikibazo kirebana n’uburangare bw’abayobozi cyangwa ngo avuge ibitagenda mu maso y’umukuru w’igihugu, niyo mpamvu usanga bari kwegera buri umwe ushobora kugira ikibazo gikomeye abaza umukuru w’igihugu bakamwizeza kugikemura ariko atiriwe akimubaza. Hari naho babanza kukubaza icyo ugiye kubaza ubundi bakumva kibareba bakakwima ijambo keretse umukuru w’igihugu akwiboneye akagusaba kubaza ikibazo ufite bitewe n’uko yakubonye ko ushaka kubaza ikibazo kikuremereye.
Ikindi kandi hari abandi baturage bakoreshwa bakajya imbere y’umukuru w’igihugu bakivuga ibigwi ibyo bagezeho ariko mu byukuri Atari uko bameze ahubwo ari ubuyobozi bwamuhaye akantu ngo avuge ko yitejimbere bikomeye. Urugero; Ubwo umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame yajyaga gusura akarere ka Rusizi hari umugore watanze ubuhamya bw’uko yiteje imbere ucururiza muri ako karere abwira umukuru w’igihugu ko ubu arangura telefoni I Kigali zizanywe na Rwandair kuko ngo zije mu modoka zishobora kwangirika bityo ko ziza mu ndege. Ubwo, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyabitaye mu gutwi bucya kijya gushira uwo mugore imashini nyemezabwishyu izwi nka EBM, bumva ko umucuruzi nk’uwo ukomeye utumiza terefoni I Kigali zikaza mu ndege nta kuntu yaba akora nta EBM afite bityo barayimuzanira.
Uwo mugore bakiyimugezaho yararahiye avuga ko ibintu acuruza Atari ibyo gukoresha imashini itanga inyemezabwishu ya EBM ko ibyo yavuze Atari byo ko bari bamusabye kubivuga bakamuha amafaranga ndetse yerekana terefoni acuruza avuga ati: ‘’Si ngizi terefone zampezeho hano’’.
Bimwe mu bikorwaremezo bikorwa umukuru w’igihugu yenda kuhagera
Mu mwaka wa 2017 ubwo perezida wa repubulika yasuraga akarere ka Nyabihu ataha ku mugaragaro ibitaro bya Shyira ndetse n’imidugudu y’icyitegererezo ya Kazirankara na Nyundo, umuhanda uva mu karere ka Musanze _Vunga (ufite igice kinini cy’ibitaka mu karere ka Nyabihu) uyu muhanda wari washyizwemo imashini nyinshi ziri gushyiramo gravier dore ko iyari yarashizwemo yari yarashaje itakirimo, icyo gihe uwo muhanda Musanze-Vunga wari ukoze neza nubwo nta kaburimbo yari irimo ariko bari bashyizemo gravier unatsindagiye neza cyane bamwe bumvaga ko na kaburimbo irajyamo vuba.
Nyuma y’urwo ruzinduko kugeza ubu uyu muhanda nta mashini yongeye kugaragaramo dore ko nubu iyo gravier yari yashizwemo yavuyemo ko ubu uwo muhanda wuzuyemo amabuye (ibisimu) ubu abaturage bakaba binubira kuwukoresha.
Ibi nibyo komite nyobozi ziri gutorwa muri iyi minsi zigomba gukosora bakareka gukorera ku jisho ahubwo bagakora ibigenewe abaturage bayobora nkuko gahunda ari ‘’Umuturage ku isonga’’. Gusa nanone ibi ntibivuze ko nta bikorwa remezo bikorwa muri utwo turere ariko abayobozi bagakwiye gushyira ingufu mu kazi kabo nkuko bazishyiramo igihe barasurwa n’umukuru w’igihugu.