Iyo uganiriye na bamwe mu ngaragu zo mu Rwanda bakubwira ko bafite ubwoba bwo gushinga ingo, ibintu byatuma wibaza impamvu yabyo cyangwa amakuru bafite ku rushako, n’icyo bari gukora kugira ngo batsinde ibibabereye inzitizi kugira ngo bazagire urushako rwiza.
Gisanintwari Rameck ni umusore ubona ko kuba bamwe muri bagenzi be bafite ubwoba bw’urushako, ari uko batarisobanukirwa ngo banamenye icyo bashaka, ibyo uwo bashaka gushingana urugo agomba kuba yujuje ndetse n’aho bakwiye kumushakira kuko utaba uhora mu kabari ngo wizere ko uzashyingiranwa n’umukobwa wo mu rusengero.
Ati ‘‘Abasore ntabwo barisobanukirwa ngo bamenye icyo bashobora kuba bakora mu gihe baba bakiri mu buzima bwo kuba ingaragu […] ntabwo abasore bari basobanukirwa ngo bamenye uwo bashaka, aho bashobora kumukura n’icyo akwiriye kuba afite.’’
‘‘Tugira nk’ikibazo ugasanga umusore wenda aracyari ingaragu, aravuga ati ‘Ndashaka umukobwa w’Umukirisitu ukujijwe, utaha kare […] ikibazo kiza kuko umuntu arashaka umukobwa ukijijwe ariko we ntabwo akijijwe, we yibereye nko mu Gisimenti ari aho arimo arinywera ‘konyagi’ ari mu Gisimenti, ariko arashaka umukobwa ukijijwe. Ntabwo ari aho azamukura!’’
Gisanintwari kandi yakomoje ku kuba no mu rusengero usangamo abasore bahugira mu gusenga gusa ntibite ku bindi byabafasha kuba mu buzima bwiza bari mu bugaragu ku buryo byanabageza ku kuzagira urushako rwiza, ibituma batinda mu bugaragu kuko nta mukobwa wakwifuza kuzagira umugabo usenga gusa ntakore.
Ikindi yavuze ni ukuba bamwe mu basore bafite ubwoba bwo gushaka kubera guhora babona ubwiyongere bw’ingo bitangazwa ko zasenyutse nyamara ntihatangazwe n’umubare w’izubatse neza, bikaba bitabaha ishusho nziza ku rushako bamwe muri bo bagafata umwanzuro wo kuba baretse gutekereza ibyo kurujyamo.
Ku ruhande rw’abakobwa, Sindayigaya Patience yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko biteye ubwoba mu gihe cya none kubona abagabo bakuze kandi bubatse bareshya abakobwa, bigatuma abakobwa bagira ubwoba ko bashobora gushinga ingo nyuma abagabo babo nabo bagatangira kuba muri ubwo buzima.
Ikindi kandi yanenze abakobwa bicara bakitwaza ko ari beza ntibakore bagashaka kubaho mu buzima bworoshye bibwira ko bazatungwa n’abasore batunze agatubutse bazabashaka, yibutsa abakobwa ko mu gihe cya none nta musore wakwifuza kugira umugore udafite uruhare rwe rwiza mu rushako.
Ati ‘‘Ugasanga umusore ahembwa nka miliyoni 400 Frw ku mwaka wowe nta kintu ukora, uri guhahira i Dubai ariko uri Kigali. Noneho ako kantu tukakirengagiza ugashaka kubaho ubuzima ‘Nara Smith’ abayeho kandi ntabwo uri we. […] urashaka kwiberaho mu buzima bworoshye, intangiriro yabwo ni uyu munsi.’’
‘‘Ntabwo umugabo ufite imodoka uzamusanga mu cyumba uzamusanga aho waparitse iyawe! Rero rekera kwiringira iby’ibyumurengera, noneho nawe ushyire umupira hasi […] dukwiye gushyira mu gaciro. Ibintu byo kwizera ibirenze, ibyo kwifuza tugakabya, ese ubundi ibyo bintu ushaka papa wawe arabifite?’’
Sindayigaya kandi yakomoje ku kintu ingaragu cyane cyane abakobwa bakunda kwirengagiza, ugasanga nk’umukobwa akundana n’umusore umuca inyuma, w’umusinzi cyangwa umutendeka akibwira ko azamuhindura, abibutsa ko umuntu umeze gutyo aba adashobora guhinduka yageze mu rushako.
Inzobere mu mibanire, Hategekimana Hubert Sugira, yavuze ko andi makosa akorwa n’ingaragu kandi zitegura gushyingirwa, ari ukwigaragaza uko utari imbere y’umuntu muteganya kubana nk’umugabo n’umugore, mwagera mu rushako agatangira kukubonamo undi muntu utandukanye n’uwo yakubonyemo ajya kugukunda, ndetse ko nta kabuza urwo rugo ruba rufite ibyago byinshi byo kuzasenyuka.
Ati ‘‘Kimwe mu bimenyetso kigaragaza ko umuntu murimo muraganira atari we, icya mbere ni ukuba hari ikintu ujya kumubwira ukwifata. Icyo ni ikimenyetso cy’uko umubiri wawe urimo urakubwira ngo uyu muntu ntabwo wakamwizeye. Niba umuntu utamwizera ku buzima bwawe ntuzamwambarire ubusa.’’
Sugira kandi aherutse kuvuga ko 75% by’ingo zisenyuka bituruka ku kuba abazubatse baba batariteguye, yibutsa ko ari byiza kujya mu rushako witeguye utagendeye ku gitutu cy’imiryango n’amadini, ikigare cyo kuvuga ngo ‘Naka yashatse reka nanjye nshake’, ndetse abagiye gushinga ingo bakabanza kuganira ku bintu byose birimo uko bazakoresha umutungo, uruhare buri wese akwiye kugira mu rugo, uko bazarera abana mu gihe babyara ndetse n’ibindi.
Yasobanuye ibyo yifashishije urugero rw’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda agaragaza abagiye gusezerana mu mategeko umukobwa akavuga ko basezerana ivangamutungo ariko umugabo we akavuga ko ashaka ivanguramutungo, Sugira avuga ko ibyo abantu baba bakwiye kubiganiraho mbere kuko usanga bagera mu rugo ugasanga hari byinshi batumvikanye byanabageza kuri gatanya kandi byari kugenda neza iyo babiganiraho mbere.