Urukundo ni ikintu gitangaje gusa abenshi bafata nk’amayobera kuko nta mwanditsi cyangwa umushakashatsi uratanga igisobanuro cya nyacyo cy’urukundo.
Bamwe babana n’ibikomere bidakira barukomoraho abandi batanga ibya Mirenge kugirango barubone gusa akenshi birangirira mu marira cyangwa mu kwicuza nyuma yo gukora ubushakashatsi bwimbitse ku rukundo byoseonline yabateguriye zimwe mu mpamvu zatuma umukobwa ata umusore bakundanaga akajya kubana n’undi akaramata kandi ntacyo bapfuye kigaragara.
1.KUNYURANA KW’AMARANGAMUTIMA
Akenshi usanga abantu bibwira ko bakundana gusa iyo ubyinjiyemo usanga badakundana ahubwo umwe ashobora kuba akunda undi ndetse agakora uko ashoboye ngo yegukane umutima we gusa kubwo kudahuza kw’amarangamutima bikarangira byanze .
2.UBUKENE N’UBUSHOBOZI BUCYE BW’UMUSORE BAKUNDANAGA
Uko ubuzima bugenda burushaho gukomera niko abantu bita kubifatika kuruta guha agaciro amarangamutima aganisha ku rukundo.Akenshi umukobwa harigihe aba akunda umusore gusa umusore we akaba nta bushobozi afite bwo guhita ashinga urugo cyane ko umukobwa harigihe aba abona nashakana n’uwo musore ashobora kuzaba mu buzima bw’imibereho igoranye agafata umwanzuro wo kwisangira uwo adakunda ariko aufite byose akeneye.
3.IGITUTU CY’IMIRYANGO
Abakobwa benshi cyane cyane abo mumiryango yifashije usanga bikundira abosore bagaragara neza ku isura kuko birumvikana ko ikibazo cy’amafaranga cyo ntacyo baba bafite .Gusa aho bipfira nuko imiryango yabo yo iba yifuza kubashyingira abakire baba bari mu rwego rumwe .icyo gihe rero iyo bisanze umukobwa atiteguye kurwanira urukundo rukazima gutyo.
4.GUTENDEKA HAGATI Y’ABAKUNDANA
Harigihe umuntu abazi ko akunda umuntu umwe nawe akaba akunzwe ari umwe gusa biba binyuranye n’ukuri kuko hari igihe uwo ukunda we aba afite abandi akunda ukazisanga ahisemo undi utari wowe mugihe cyo gushinga urugo ugatungurwa no kubona ubutumire.
5.GUHARARAÂ
Hari abantu batanyurwa n’abo bakundana agahora yumva yaba arikumwe n’umukunzi mushya kuburyo biba bigoye mugihe cyo gushinga urugo akaba yakoreshwa n’amarangamutima y’ako kanya akabana n’umuntu adakunda ndetse agasiga uwo yakundaga byanyabyo.
INAMA:Ni byiza ko mugihe ugiye guhitamo uwo muzarushinga wakita cyane ku rukundo kuruta ibindi byose kuko ahari urukundo n’amahoro ibindi biza bibikurikiye.