Kuri uyu wa mbere tariki 19 Ukuboza 2022, Urukko rukuru rw’i London mu Bwongereza rwateranye rufata umwanzuro harebwa niba gahunda yo kohereza abimukira baba muri iki gihugu binyuranije n’amategeko bakoherezwa mu Rwanda.
Ni inkuru yavugishije benshi hirya no hino ku Isi aho bagaragazaga ko u Rwanda rudakwiye kwakira abimukira kuko ngo nta bushobozi bwo kubatunga rufite nyamara kandi ni nakenshi Leta y’u Rwanda yagaragaje uburyo bwose bushoboka aba bimukira bazabaho kandi mu buzima buruta u bw’iburayi.
Nyamara kuri uyu wa mbere, Urukiko Rukuru rw’i London mu Bwongereza, rwemeje ko amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kurwoherereza abimukira, yanyuze mu nzira ziboneye kandi yubahirije amategeko.
Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, n’Urukiko Rukuru rw’i London mu Bwongereza nyuma yo gusuzuma ikirego cy’abari barugejejeho bavuga ko iyi gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda idakurikije amategeko.
Impuguke ndetse na bamwe mu bagomba koherezwa mu Rwanda, bari biyambaje uru Rukiko, bavuga ko ibyakozwe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, bitanyuze mu mucyo ndetse ko bihabanye n’amategeko mpuzamahanga.
Uruhande rwa Guverinoma y’u Bwongereza yakunze kuvuga ko aya masezerano anyuze mu mucyo, rwagaragarije uru Rukiko ko ibyakozwe hagati y’Ubwongereza n’u Rwanda nta tegeko na rimwe byanyuranyije.
Ni na ko byemejwe n’Uru Rukiko Rukuru rw’i London, rwavuze ko iyi gahunda hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda, yakozwe hubahirijwe amategeko n’ihame ry’uburenganzira bwa muntu, bityo ko iyi gahunda yatangira gushyirwa mu bikorwa.
Indege yagombaga kuzana abimukira ba mbere baturuka mu Bwongereza bazanwa mu Rwanda, yagombaga gufata ikirere mu ijoro ryo ku ya 14 Kamena 2022, yahagaritse urugendo mu buryo butunguranye ku munota wa nyuma.
Iri hagarikwa ry’urugendo rw’indege, ryaturutse ku kuba umwe mu bimukira bagombaga kuzanwa, yari yitabaje Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu ku Mugabane w’u Burayi [European Court of Human Rights] arugaragariza ko afite impungenge ku burenganzira bwe ubwo azaba yageze mu Rwanda.
Ibi byatumye Uru rukiko ruba rufashe icyemezo cyo guhagarika gahunda yo kohereza aba bimukira kugira ngo rubanze rubisuzume. Guverinoma y’u Bwongereza, yahise itangaza ko ntakizakoma mu nkokora iyi gahunda ndetse ko hahise hatangira ibikorwa byo gutegura indi ndege izazana abimukira ba mbere.