Abagore bari bafungiye muri Gereza ya Muhanga mu Karere ka Muhanga ivugwamo ubucucike bukabije bimuriwe muri Gereza ya Nyamagabe, igizwe n’inyubako igezweho yubatse mu buryo bw’igorofa.
Igikorwa cyo kwimura izi mfungwa z’abagore 626 zari zifungiye muri Gereza ya Muhanga, cyatangiye ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, gisozwa kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023.
Gereza ya Muhanga, ni imwe mu zibasiwe n’ikibazo cy’ubucucike kuko mu mibare yashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu muri 2021, yagaragazaga ko ubucucike buri kuri 238.8%.
Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana avuga ko kwimurira izi mfungwa n’abagororwa z’abagore muri Gereza ya Nyamagabe bigamije kugabanya ubucucike muri iyi ya Muhanga.
Yavuze ko ibyumba byarimo aba bagororwa b’abagore, bizahita bijyamo bamwe mu bagororwa b’abagabo, ati “Turi kugerageza kugabanya ubucucike, ku buryo abagororwa bagira umwanya uhagije bakisanzura.”
Agaruka kuri iyi Gereza ya Nyamagabe yimuriwemo abagororwa b’abagore, Minisitiri Gasana yavuze ko ifite ubushobozi bwo kwakira abarenga ibihumbi bibiri (2 000).
Ati “Twafashe icyemezo cyo kubashyira i Nyamagabe bose kugira ngo ubucucike bugabanuke.”
Iyi Gereza ya Nyamagabe yimuriwemo abagore bari bafungiye i Muhanga, igizwe n’inyubako zigezweho, zigeretse, ikaba ifite kandi ibikorwa binyuranye birimo ubukarabiro.
Ubucucike mu magereza yo mu Rwanda, buri ku rwego rwo hejuru, ibintu byanatumye inzego n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’iy’imfungwa, isaba Leta y’u Rwanda kugira icyo ikora kugira ngo bugabanuke.
Gereza ya Muhanga iza ku isonga mu bucucike aho buri ku kigero cya 238.8%, iya Gicumbi bukaba buri kuri 161.8%, iya Rwamagana yo buri kuri 151.1 %, muri Gereza ya Rusizi ho ubucucike buri kuri 144.8%, iya Huye ni kuri 138.6%, iya Musanze bukaba 138.2%, iya Bugesera bukaba buri kuri 132.1%, Gereza ya Rubavu yo ifite ubucucike buri ku 127.7% naho iya Ngoma bukaba buri ku 103.6 %.
Naho Gereza ya Gisirikare ya Mulindi iri kuri 70.1%, iya Nyamagabe bukaba buri kuri 83.3%, iya Nyarugenge ni 83.3%, iya Nyagatare buri 84.6% na Nyanza buri kuri 93.5%.