Hafashimana Pascal usanzwe akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare n’umukobwa witwa Mukamurenzi Claudine batawe muri yombi nyuma yo gufatwa basambanira ku muhanda
Ibi byabereye mu gihugu cya Uganda aho uyu munyonzi yasambaniye na Claudine ku muhanda igare bariparitse ku ruhande rwaho maze batangira gukora iby’abantu bakuru ku karubanda.
Mu mashusho yafashwe aba bombi basambanira mu muhanda, agaragaza ko hari ku manywa y’ihangu nubwo akavura kari kamaze kugwa ariko abantu baratambukaga mu gihe abandi bo bari bibereye mu byabo batwawe mu muhanda wa kisoro ku wa kabiri tariki ya 02 Ugushyingo2021.
Polisi yo muri iki gihugu yamaze gutangaza ko aba bombi bamaze gutabwa muri yombi nyuma yaho amashusho yabo yakomeje gucicikana ari nako abantu babibazaho cyane.
Uyu mukobwa usanzwe ngo acuruza avoka muri ako gace ngo yavuze ko uyu munyonzi yari yamwemereye amashilingi ibihumbi bitanu ahwanye n’igihumbi cy’amanyarwanda.
Umuvugizi wa Polisi yo mu gace ka Kigezi muri Uganda, Elly Mate, yavuze ko Hafashimana Pasikari asanzwe atuye mu gace kitwa Rwaramba mu gihe Claudine we atuye ahitwa Nyakinama.