Abasirikare b’u Burusiya baba baherutse gutera uwari umuyobozi wabo bamunyuze hejuru n’igifaru nyuma y’aho benshi muri bagenzi babo bari bamaze kwicirwa ku rugamba kubera amabwiriza ye, aho bikekwa ko yaba yarapfuye.
Umunyamakuru Roman Tsymbaliuk wo muri Ukraine, mu butumwa yanyujije kuri facebook kuwa Gatanu, yavuze ko Col. Yuri Medvedev yishwe nyuma y’imirwano muri Ukraine yasize kimwe cya kabiri cy’ingabo yari ayoboye zo muri 37th Motor Rifle Brigade bishwe nk’uko byatangajwe na The Washington Post.
Tsymbaliuk avuga ko abo basirikare basyonyoye amaguru yombi ya Medvedev bamugongesheje igifaru, biba ngombwa ko akajyanwa mu bitaro. Ibi ngo byabereye mu mujyi wa Makariv mu birometero bisaga 40 uvuye Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine. Iki gihugu kikaba kivuga ko cyisubije uyu mujyi wari wigaruriwe n’Ingabo z’u Burusiya mu ntangiriro z’intambara.
Umwe mu bayobozi bakuru mu burengerazuba yabwiye The Washington Post ko akeka ko Medvedev yapfuye, kandi ibi bigaragaza morale nkeya mu Ngabo z’u Burusiya muri Ukraine.
Ati “ Yishwe nk’ingaruka zo gutakaza gukabije kwa brigade ye.”
Mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza, NATO yatangaje ko igererenyije abasirikare 15,000 b’Abarusiya bamaze kwicirwa muri Ukraine mu gihe igihugu gikomeje kwirwanaho gihanganye n’ibitero by’Abarusiya.
Gusa, Umuyobozi w’ibikorwa by’igisirikare cy’u Burusiya, Colonel General Sergey Rudskoy yatangaje ko abasirikare babo bamaze gupfira muri iyi ntambara ari 1351, mu gihe abandi 3,825 bakomeretse. Igisirikare cy’u Burusiya kandi kivuga ko kimaze kwica abasirikare ba Ukraine 14,000, abandi 16,000 bakaba barakomerekeye muri iyi ntambara.