Moses Turahirwa washinze inzu ikomeye ikora imideri yitwa “Moshions” yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma yuko yari amaze iminsi ari ku mugabane w’iburayi aho yakoreye udushya twinshi benshi batari basanzwe bamumenyereyeho.
Muri ibyo bintu bidasanzwe yakoze harimo kuba yaragaragaye yambaye ubusa buri buri maze nyuma yaho kandi agaragara ari gusambana na bagenzi be bahuje igitsina ibintu byatumye benshi bavuga ko yaciye ina umugongo ndetse ko anagomba no kubihanirwa by’intangarugero.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu nibwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hagiye hacicikana amafoto y’uyu musore ari ku kibuga cy’indege cya Kigali aho benshi bamwakiranyije urw’amenyo basaba inzego z’umutekano guhita bamuta muri yombi.
Abinyujije kuri twitter uwitwa Mwarimu ushoboy yagize ati:“Moses Turahirwa Moshions agarutse mu Rwanda ese mubona akwiye gufungwa cyangwa bamureke?”
Benshi mu bamusubije bahamije ko uyu musore agomba guhita afatwa agatabwa muri yombi agakurikiranwaho icyaha cyo gukwirakwiza amashusho n’amafoto y’urukozasoni nkuko byanagendekeye bamwe mu bakobwa bigeze gutabwa muri yombi.
Moses Turahirwa Moshions agarutse Murwanda ese Mubona akwiye Gufungwa Cyangwa Bamureke ? 🙆🏾♂️ pic.twitter.com/TgyhIQY9wG
— Teacher 🎥 Eddie🇷🇼🇱🇷 (@MwarimuUshoboy) January 20, 2023
Moses Turahirwa Moshions agarutse Murwanda ese Mubona akwiye Gufungwa Cyangwa Bamureke ? 🙆🏾♂️ pic.twitter.com/TgyhIQY9wG
— Teacher 🎥 Eddie🇷🇼🇱🇷 (@MwarimuUshoboy) January 20, 2023
Ni nyashi yiwe yatangaga Ark mbaye mbifitiye ubushobozi namwakira na yombi pic.twitter.com/XKr4b9xEPd
— CONTROL (@kami95774475) January 20, 2023