Bamwe mu bagore bo mu gace ka Kilimani muri Kenya bateye hejuru bamagana umugore uzwi kuri televiziyo witwa Betty Kyalo, bavuga ko abasakuriza mu gihe ari gutera akabariro n’umugabo we, boshye imbangukiragutabara.
Aba bagore mu itangazo bashyize hanze, bavuga ko Kyalo mu ijoro abasakuriza mu gihe ibyishimo byo mu buriri byamurenze, nyamara bo ntibagoheke. Ubahagarariye, Jessica Kui, avuga ko imyitwarire ya Kyalo yatumye haduka imico mibi mu bana bato ku buryo abana basigaye bigana uko aniha.
Kui ati ” Turambiwe za wuiwuiwuiwui za Betty Kyalo. Ariko ubundi buriya aba agamije iki? Umuhungu wanjye w’imyaka 10 ubu yamaze gufata mu majwi inihira ry’uriya mugore wagira ngo ni ambulance. Njye nk’umubyeyi bintera isoni. Uriya mugore agomba kubuzwa gukomeza biriya bintu.“
Aba bagore bavuga ko niba nta gikozwe bari bugane inkiko. Betty Kyalo ni umushabitsi akaba anazwi mu itangazamakuru. Yavutse kuwa 15 Werurwe 1989 ahitwa Kijiado muri Kenya.