Abahoze ari abakinnyi ba Arsenal, Ray Parlour na Robert Pires bamaze iminsi bari mu Rwanda, bagaragaye basoroma icyayi mu murima wacyo, bagaragaza akanyamuneza batewe n’iki gikorwa.
Ray Parlour na Robert Pires bamaze iminsi bari mu Rwanda, basuye ibikorwa bitandukanye birimo ibyiza nyaburanga nko muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Aho bari bamaze iminsi mu Ntara y’Iburengerazuba, banagiye mu murima w’icyayi, ubundi bashyira udukangara mu mugongo basoroma icyayi; ibisanzwe bimenyerewe ku basanzwe bakora akazi ko gusoroma icyayi.
Ni igikorwa cyashimishije benshi babonye amafoto y’aba banyabigiwi muri ruhango y’Isi, bavuga ko biteye akanyamuneza kubabona bari mu murima w’icyayi bagisoroma. Uwitwa Rengerurwanda Jean Bernard yagize ati “Wao, ibi biratangaje. Igihugu cyacu gikomeje kubengerana mu mboni z’aba bantu.”
Uwitwa Hategekimana Patrice na we yagize ati “Biratangaje kuri aba bashyitsi basoromye icyayi.”
Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022, Ray Parlour na Robert Pires banabonanye n’abafana ba Arsenal, baganira ku ikipe bihebeye n’uburyo ikomeje kugaruka mu bihe byiza. Aba banyabigwi muri ruhago n’abo mu miryango yabo kandi banakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro.
Perezida Paul Kagame kandi na we asanzwe akunda ikipe ya Arsenal yahoze ikinamo aba bagabo, aho yanakunze kugaragaza ko atishimiye umusaruro watangagwa n’iyi kipe mu minsi ishize ubwo yari iri mu bihe bibi byo gutsindwa.