Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yaburiye Abanyarwanda bakomeje gushora amafaranga muri Company izwi nka STT (SuperFree to Trade), iyigaragaza nk’itemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga.
Kuva mu ntangirizo z’uyu mwaka ni bwo STT yatangiye gukorera mu Rwanda.
Abayishoyemo amafaranga basobanura bagira inyungu bahabwa ku munsi bitewe n’umubare w’amafaranga bashoyemo. Amafaranga make umuntu ashobora gushoramo ni $75 (Frw 107,000) mu gihe amenshi ari $30,000 (Rwf miliyoni 38).
Umwe mu bakorana n’iyi company yasobanuriye BWIZA ko nk’iyo uguze ’robot’ $ 75 buri munsi STT ikungukira $ 2.4 ku munsi (Frw 3,000) mu gihe nk’uwashoye $30,000 ashobora kungukirwa $1,200 ku munsi.
BNR mu butumwa yatanze yifashishije urubuga rwayo rwa X kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko Company ya STT itemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga.
Iyi Banki kandi yaboneyeho gukangurira Abaturarwanda bose “kutajya mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo mvunjwafaranga idafatika kubera ko birimo ingorane nyinshi”.
Waramutse @IshemaAline, sosiyete #STT ntabwo yemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga cyangwa se gutanga serivisi z’imari muri rusange mu #Rwanda.
Banki Nkuru y’u #Rwanda irongera gukangurira Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose kutajya mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo…
— Central Bank of Rwanda (@CentralBankRw) March 20, 2024