Mu gihe urugamba rumaze ukwezi kurenga muri Ukraine aho iki gihugu kiri guhangana n’Uburusiya bwagiteye kuri ubu bamwe mu basirikare ba Ukraine barwaniraga mu gace ka Mariupol bamaze kumanika amaboko ashyira hasi intwaro nkuko Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya yabitangaje.
Ni abasirikare 1.026 ba Ukraine bashyize intwaro hasi bamanika amaboko, mu rugamba rukomeye rwabereye mu Mujyi wa Mariupol. Uyu mujyi wa Mariupol uherereye mu Majyepfo ya Ukraine wari umaze igihe kirenga ukwezi ugoswe n’Ingabo z’u Burusiya.
Gufata uyu mujyi bivuze byinshi ku Burusiya kuko ni umujyi ukora ku nyanja ya Azov, igice kimwe cy’Inyanja y’Umukara (Black Sea) ku buryo ufasha cyane mu bwikorezi n’ibitero byo mu mazi.
Gufata uwo mujyi kandi ni iturufu ikomeye kuko byatuma u Burusiya bubasha guhuza ingabo zabwo zose zo mu Majyepfo ya Ukraine hakoreshejwe inzira y’ubutaka, hagati y’igice cy’Uburasirazuba bwa Ukraine kizwi nka Donbas kigenzurwa n’inyeshyamba n’agace ka Crimea kometswe ku Burusiya.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatagaje ko “Abasirikare 1,.026 ba Ukraine bo mu ngabo zirwanira mu mazi (Marine Brigade) bashyize intwaro hasi ku bushake, bamanika amaboko.”
Amafoto agaragaza ko uyu Mujyi wa Mariupol umaze gusenywa bikomeye n’ibitero by’ingabo z’u Burusiya. Abasivili benshi bari bawutuye bamaze guhungishwa, mu gihe ukomeje gusukwaho ibisasu gusa ntabwo biremezwa ko uyu mujyi wageze mu biganza by’Abarusiya.