Umukinnyi wa Fatima yambitswe amapingu nyuma y’imirwano yasoje 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro mu bagore iyi kipe yakinaga na Gastibo.
Hari mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro wabaye ejo hashize, Gatsibo yari yakiriyemo Fatima. Gatsibo yaje kuwutsinda 2-0 ni mu gihe Fatima yatsinze ubanza 3-0.
Mu minota 55 y’umukino Gatsibo yari yamaze kubona ibitego 2, yasabwaga kimwe gusa kugira ngo hitabazwe penaliti.
Byaje kuba bibi ku munota wa 87 ubwo umunyezamu wa Fatima yahabwaga ikarita itukura kubera gufata umupira yarenze umurongo w’urubuga rw’amahina maze ahita yadukira umusifuzi aramukubita.
Aha ni bwo n’abandi bakinnyi bahise babyivangamo, imvurururu ziba imvururu biba ngombwa ko na polisi iza guhosha ariko na yo barayirwanya ari nabyo byaviriyemo Uwiragiye Chantal wa Fatima kwambikwa amapingu.
Nyuma uyu mukinnyi yaje kurekurwa akomeza umukino warangiye ari 2-0, Fatima ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-2, ikaba muri 1/2 izahura n’Indahangarwa.