Mu kiganiro Minisitiri Bamporiki yagiriye ku muyoboro wa YouTube wa Yago TV Show, yagaragaje ko atishimiye ko amashusho yemera ko ari idebe rya Isimbi yagiye ku karubanda, agakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagasobanura ibyayo mu bundi buryo.
Iyi videwo yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi ni iyo yumvikanyemo avuga ko ari idebe rya Isimbi nyuma yo kwemera inka yari amaze kumugabira, ubwo bo hamwe n’abandi bo mu myidagaruro bari mu birori by’ubusabane.
Uyu Munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, icyo gihe yabwiye Isimbi ati: “Iyo umugore aguhaye inka, ukayemera, ahandi iyo ari umugabo ayiguhaye, witwa umugaragu. Ariko iyo uyihawe n’umugore, ukayemera, witwa idebe. Ndi idebe ryawe.”
Mu kiganiro Minisitiri Bamporiki yagiriye ku muyoboro wa YouTube wa Yago TV Show, yagaragaje ko atishimiye ko iyi videwo yagiye ku karubanda, igakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagasobanura ibyayo mu bundi buryo.
Yabajijwe niba koko ari ‘Idebe rya Isimbi’, na we asubiza ati: “Usibye ingorane abantu bagira, ibintu bikajya hanze, uriya mwana ninakira inka ye, igataha mu zanjye, kandi ikaza tutarabona ijambo riri appropriate (rikwiye), ijambo rijyanye no kuba umwana w’umukobwa yahaye umuntu mukuru inka uko byakwitwa. Abakuru bagakomeza kumpanura ko twabyita uko, kubera ko inka ntirataha. Biriya erega abantu babonye ni kwa kundi usobanura ibintu, ugasobanura kuva inka uyihawe no kugeza uyicyuye.”
Yakomeje ati: “Ariko uriya mwana muto, nacyura inka twarabonye ijambo, nshobora kuzaba ndi umugaragu, abantu baremeje bati ‘uri umugaragu’ ariko icyo nemera cyo, uriya mwana abaye ari nk’umutwara nka Meya cyangwa umugore w’Umukuru w’Igihugu sinakwirira njya gushakisha. Najya nirahira ko ndi idebe rye ariko ntabwo nakwirahira ko ndi idebe ry’umwana kuko turi mu bucurabwenge, turimo turashaka ijambo ribereye.”
Agaruka ku cyo yise ingorane zo kujya hanze kwa videwo, Bamporiki yagize ati: “Ni naho navugiye ko habaye ikosa, ikosa rinakomeye cyane ni uburyo byagiye hanze kandi byari ibintu ubona bikiri mu ruganda. Buriya ikintu kiri mu ruganda iyo gisohotse kitaranoga, gishobora kwangiza cyangwa kigateza ibibazo.” Bamporiki avuga ko icyari gikomeye yari agambiriye, ari ukugarura ijambo ‘idebe’ mu mwimerere waryo.