Ku munsi wejo tariki 05 Gicurasi ni bwo Perezida wa Republika Paul Kagame yahagaritse ku mirirmo Eduard Bamporiki wari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ndetse Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko afungiwe i we mu rugo.
Kuri uyumunsi ku wa 06 Gicurasi, Bamporiki yatakambye asaba imbabazi Perezida Kagame ndetse n’abanyarwanda muri rusange agira ati:”Nyakubahwa Umukuru w’uRwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye”.
Abantu batandukanye batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Bamporiki, bavuga ko ari iby’agaciro kuba yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi.
Umwe muri bo witwa Yumva Jean Paul yanditse ati “ Imbabazi z’uwiteka n’abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!”
Perezida Kagame yahise asubiza ubutumwa bwa Yumva, avuga ko ibyo avuga byumvikana ariko ko Bamporiki yakunze guhora asaba imbabazi mu gihe yakoze ikosa.
Ati “ Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!”
Kugeza ubu ntiharatangazwa icyo Bamporiki yakoze kuko RIB ifite dosiye ye ikiri mu iperereza ku byo akekwaho. Amakuru acicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uyu mugabo yafashwe yakira ruswa.