Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard yamaze guhagarikwa ku mirimo ye ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruhita rutangaza ko rwamaze kumuta muri yombi.
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe risobanura ko Bamporiki yahagaritswe kubera ko hari ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Iri tangazo rikurikiye amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Bamporiki hamwe n’undi muyobozi baba batawe muri yombi, gusa ibyaha baba bakurikiranyweho ntibiratangazwa.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rumaze gutangaza ko Bamporiki afungiwe mu rugo, akaba akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi bifitanye isano na yo.
RIB iti: “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”
Biravugwa kandi ko Vice Mayor w’umujyi wa Kigali na we yatawe muri yombi.