Iyi minsi yongeye kuduha igitaramo mu itangazamakuru. Bamwe baruhuka abandi babasimbura, uko ni ko isi y’ibibomborana ibambye. Baltasar Ebang Engonga, umukozi w’ikigo gikomeye mu gihugu cya Equatorial Guinea, yafatanywe videwo zimushinja ubusambanyi hamwe n’abagore n’abakobwa benshi. Hirya yo gusakuza icyumweru dutegereje undi umusimbura, turebe icyo dusigarana muri iyi nkuru ikora mu nguni nyinshi: ubuzima bwite bw’abantu, ubutegetsi n’imiyoborere, umuryango, ubucamanza n’ubushinjacyaha, ubucuti n’amabanga ya buri wese. Ubwo ari byinshi, nifuje ko tuganira twerekeza ku imenyamuntu gusa tunasesengura icyo iyi nkuru yatwigisha.
Turakora isuzuma ry’umurwayi udahari, bivuga ko bidahuje neza n’uko ameze kuko tutamubajije ngo adusubize (consultation). Turibanda ku burwayi rusange bukurikije ibimenyetso yagaragaje.
Imvano ishoboka: imikurire ya Baltasar
Baltasar ashobora kuba yaragize ubwana buruhanyije. Kuruhanya si ugukena gusa cyangwa kwangwa, gukubitwa…ni no kuba uriho uri gato, ugakurira yewe ukikijwe n’ubukire ariko ntuhabwe umwanya w’umuto nyine, dore ko “umwana ari umutware”. Ubuto bwe bushobora kuba bwariganjemo kwibagirana, kudateteshwa, kudahabwa umwanya ngo yibukwe, ahabwe “care” umwana ukiri muto akenera ngo imibereho n’imikurire bye bizagengwe n’ubwenge bumutoza gushyira mu gaciro, kuzibukira kwihorera, kwifata. Ashobora no kuba atarahawe umwanya wo kwigaragaza mu bashimwa, ngo bamureke avuge icyivugo akiri gato, yirate, yirarire bimushiremo, ahubwo agapfukiranwa ( he would have been bullied / il aurait été brimé).
Ibi bituma iyo umaze gukura ukagira n’amahirwe yo kubona abo uyobora, utangira kubagaragarizaho ibyo utagaragaje ukiri muto. Uwo mujinya uvanze n’ipfunwe bibitse (frustrations), iminsi ibibyaza umusemburo utoborera mu kuzaba umunyagitugu, kutagira impuhwe, cyangwa gukoresha igitsina cyane uhohotera abandi, wihorera. Ikitureba hano ni icyo cya nyuma.
Baltasar yaba yabonye umwanya nyawo wo kwipakurura ibyo byose
Umwanya w’ubuyobozi yari amaze kugeraho wamwemereraga gukoresha intwaro y’igitsina kugira ngo yigarurire benshi, atinywe, kandi anahaze ibyifuzo bye by’umubiri ari na ko yizera kubikuramo umuti uzamukiza indwara yanduye mu buto bwe, bwuzuye umujinya n’agahinda byo kutitabwaho (frustrations).
Ni igishuko abenshi batitaweho mu bwana cyangwa mu bugimbi bwabo bagira, akenshi intimatima (psychè) yabo ibabwiriza ko kwishora mu mibonano mpuzabitsina idahawe umurongo ari byo bizatuma bahumeka neza kuko bameze nk’abafunganye; mbese nk’umuyoboro wazibye ugomba kuziburwa.
Ibi ni kimwe n’ukoresha amahane ngo aruhuke, ukunda kwirarira ku bandi ngo babone ko akomeye…byose bigira impamvu mu bwana bwacu butitaweho neza.
Kuki Baltasar yafotoraga?
Gufotora kwe byagira impamvu:
Gusigarana urwibutso ko ari umugabo uhinyuza uko yakuze atereranwa, maze yakwiherera akiyamira nk’umukinnyi utsinze igitego akirukira mu nguni yikubita ku gatuza;
Kujya asubira mu mashusho akumva ni “umwami w’agasozi”, ko abagore bose ari abe ndetse n’aba shebuja, ko n’abakomeye bose abategeka mu ibanga;
Gucuruza amashusho y’urukozasoni ku mbuga zibyemerewe;
Gutera ubwoba abagore n’abakobwa baryamanaga ngo bazahore mu kiganza cye kuko abafitiye amashusho (prise en otage/ hostage taking). Urugero : uwakuze atereranwa akagira aho yicara, akora ibishoboka ngo umunsi yahavuye azakomeze kubaho neza maze agatekinika, akanyereza umutungo,… Kuri we rero, gufata bugwate abagore bakomeye byashoboraga kuzamutabara ejo hazaza aramutse abuze akazi, noneho abo bagore bagahorana ubwoba bakamuvuganira ku bagabo babo akazongera gusubizwa mu mwanya.
Yageze hariya ate? (mécanisme)
Ubu ni uburwayi twirinze kuvuga izina kuko tutamusuzumye. Ntibugaragara inyuma, kereka hari umuhanga mubana umunsi ku wundi.
‐ Nyuma yo kwangirika mu bwana bwacu, byose bikomereza mu gucura ibitekerezo (creation), ugahimba inkuru (narrative/narrative) ukayinoza wicaye hamwe. Ubundi igihe n’uburyo uzamuka bikagufasha gutegura urugamba uzarwana n’uwakureze ukiri muto. Aho bibera agahinda ni uko wihimura k’utarakugize atyo, ahubwo ukangiza uwa mbere ukugezeho. Mbese ni nka bya bindi umunyeshuli akora iyo ahawe igihano: iyo umurera arenze, akubita ikibambasi ibipfunsi nk’aho ari cyo kimutonganyije…
‐ Iyo umaze kubona “isoko ry’umurimo wawe” rero, ukomeza buhoro buhoro ; wamara kumenyera ukajya uyora utitaye ku bo uyobora ( effet cumulé /cumulative effect ). Ntuba ucyitaye ko uriya ari umwana ukirerwa, ko ari imfubyi yo gutabarwa, ko ari umugore w’umukoresha wawe, ko ari uwa afande…ukusanyiriza hamwe nta gutoranya. Ubwo uburwayi bukaba bukugeze aheza…
Ni na ho rero ingaruka ku buzima bwacu n’ubw’abandi zitangira kwigaragaza no gukwira ( effet « ricochet »). Biba bimaze gukabya, ubwenge bwawe butakikwihanganira, yewe n’umuyaga ntuba ucyumva ibikubaho. Haba hasigaye akantu gato gakoraho ngo ugaragare: kuri Baltasar, igenzura (audit) ry’amadosiye y’imali mu mashini ye ni ryo ryanamutamaje, agatoki karanyerera gafungura mu bubiko bw’ibiduteranyirije aha…
Ibi biturebaho iki, ko twashyushye tubivuga?!
Baltasar n’umuhigo we baraduhagarariye.
Mu by’ukuri, uyu mugabo aratureba twese. Ni indorerwamo y’ibibera iwacu, muri sosiyete zacu. Kuba twabigize inkuru, ni uko hari icyo yangije akanagira icyo atangaza. Amategeko agenga igikwiye, impumeko n’imibanire ( lois morales, cosmiques et sociales – moral, cosmic and social laws ) yakozweho; ariko amategeko agenga imiterere n’ubwisanzure bw’iki gihe ( lois laiques modernes – modern secular laws ) ntacyo yabaye. Nyamara byose biratureba. Nk’uko intambara ziri kure yacu zidukoraho, n’iyi nkuru yakoze mu mibereho yacu. Turi Ukraine, turi Russia; turi Trump tukaba na Kamara Harris aho turi hose. Munyihanganire rero nemeze ko tunari Balthasar, tukaba P Diddy muri Amerika, tukanaba bariya bagore, ndetse tukanaba abagabo babo. Ni abahigi batahanye umuhigo mu buriri bwabo. Buri wese muri twe arabara iyi nkuru agendeye ku ihungabana abitse iwe, muri we, iruhande rwe.
Irari, ukwirekura bikabije, ubugome tubitse kuva mu bwana, ugucana inyuma mu bashakanye, abarezi bahohotera abo barera, abitanze ngo bahabwe akazi, abayobozi bafashe bugwate abo bakoresha…byose muri iyi minsi byabonye ubihagararira.
Imiryango yasenyutse.
Twirinde kujya mu ibarura ry’abagabo, abagore n’abana bari mu rujijo, abatangiye kwiyambura ubuzima, inzego z’imiyoborere zatangiye gushinjana n’ibindi. Ahubwo turebe iwacu, mu Rwanda. Ese ni imiryango ingana iki isenyuka kubera ubu burwayi? Ni abagabo bangahe, ni abagore bangana iki barwaye batya kandi bagikomeje kwica benshi? Ese ni bangahe bafatiwe bugwate muri za offices na za entreprises zacu?
Ni benshi batangiye gutombokera itangazamakuru bavuga akari imurori, Imana ni yo izi niba baba bavuga ukuri ! ikiri ukuri ni uko hari benshi bavuga byinshi baramutse bijejwe kudatakaza akazi no gucungirwa umutekano. Ni abagabo benshi batangaza agahinda ko gutungirwa abagore barora. Ni abagore benshi bavuga uko abagabo babo bigaruriwe n’abagore bakomeye. Ni abana n’urubyiruko basakuza ihohoterwa ryabo. Ni uko habuze ifatamashusho, naho ubundi Balthazar aturimo, tumurebere hafi yacu. Ibyo ari byo byose imvugo « imfizi y’umurenge » ni iy’iwacu…
Njyewe ni ryari, wowe ni ryari ngo umutimanama uzadufashe kwigarura, ubwenge butaratwitakana n’umuyaga utaraturambirwa?!
Umwanzuro : ha amahoro Gitera !
Gitera uramuhora iki, wakwishe ikibimutera ? Umubiri ni imashini, burya ibyawo nta kavuro. Uwangiritse mu marangamutima amugara ahatagaragara, akihimura ku baziranenge n’abanyamahanga. Nta muzima uduhagazemo, kereka uwabimenye akigirira ubwoba, akiyumva, akababarira ibihe yabayemo akiyunga n’abo babana, biriranwa, bakorana. Uwakwivuza kare yakira iyo ngendanyi agakiza n’abe anyuze ku bamukikije.
Niba uri umunyarwenya, komeza ibiparu kuri iyi nkuru. Niba wiyumvamo, itabarize wivuze ukire utarandagaza benshi nawe utiretse. Niba uri ntibindeba, ikomereze kugera nawe uguye muri uyu mutego. Niba uzi gutabaza, tabariza bene aba bakire ukize benshi.